Mbere y’uko ikoranabuhanga mu buvuzi ritera imbere ngo haze ibikoresho bifasha abagore kumenya ko batwite, ibikeri byo mu bwoko bwa African clawed frogs cyangwa se Xenopus, nibyo bwakoreshwaga muri ako kazi, kimwe n’inkwavu ndetse n’imbeba.
Gupima umugore utwite hifashishijwe igikeri, ni uburyo bwo bwatangijwe binyuze mu bushakashatsi bwakozwe n’umuhanga mu bya siyansi w’Umwongereza, Lancelot Hogben.
Mu 1927, Hogben yimukiye muri Afurika y’Epfo aho yakoreraga ubushakashatsi kuri ibi bikeri, ndetse mu mwaka wa 1930 avumbura ko iyo uteye igikeri urushinge rurimo inkari z’umugore utwite, gihita gitera amagi mu masaha ari hagati y’atanu na 18; ibyo bikaba biterwa n’umusemburo wa ‘Human Chorionic Gonadotropin (HCG) imibiri y’abagore ikora iyo batwite.
Ubwo buvumbuzi bwatumye kuva mu myaka ya 1840 kugera mu mpera z’imyaka ya 1960 hakoreshwa ibikeri birenga ibihumbi 10 mu gupima ko abagore batwite.

Ubwo buryo bwari bwizewe cyane kuko butabeshyaga kandi butagoranye, bwaje busimbura ubwari busanzwe aho bakoreshaga imbeba n’inkwavu bakazitera inkari z’umugore utwite maze nyuma y’aho bakaza kuzibaga ngo barebe niba imirerantanga yazo yabyimbye.
Ibyo byatumaga hapfa imbeba n’inkwavu nyinshi kuko byasabaga ko bazisatura bakazikuramo imirerantanga; mu gihe uburyo bwo gukoresha ibikeri bwari bwiza kuko butasabaga ko babyica, kandi igikeri kimwe cyashoboraga gukoreshwa inshuro nyinshi.
Ni mu gihe uko imyaka yagiye ihita, akazi k’ibi bikeri katwawe n’utwuma dufite ubushobozi bwo guhita dutahura umusemburo wa Human Chorionic Gonadotropin mu nkari z’umugore mu minota itageze kuri itanu.
