Kicukiro: Amayobera kw’ibura rya Kubwimana Eric, wafashwe n‘abantu batamenyekanye

Ku mugoroba wa tariki ya 2 Nzeli, 2026, nibwo umugabo witwa Eric Kubwimana yafashwe n‘abantu batamenyekanye, ubwo yaravuye ku kazi ageze hafi yaho yari atuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe mu Kagali ka Kabeza.

Amakuru Umusarenews yamenye, avuga ko uyu Kubwimana yari asanzwe nta kibazo na kimwe afitanye n‘abantu bo mu gace atuyemo, ndetse ko no ku kazi nta kibazo yari ahafite.

Abaduhaye aya makuru bavuga ko uyu mugabo ariko ngo yari amaze iminsi ajya ku kazi agataha mu masaha ya ni mugoroba ahagana saa kumi n‘ebyiri n‘igice.

Abo mu muryango we batashatse ko amazina yabo ajya ahagaragara, batubwiye ko hashize hafi ukwezi n‘igice abantu baza aho uyu mugabo atuye, bagakomanga iwe ndetse rimwe na rimwe ngo bakaza mu masaha y‘akazi adahari ndetse yewe na ninjoro cyane bakumva hari abakomanga.

Umwe muri aba bantu yagize ati: “Nka mbere yuko Eric [Kubwimana] afatwa, hari hamaze iminsi hagaragara imodoka z‘ibara ry‘umweru cyane zifite ibirahuri by‘umukara, ndetse twakundaga gutekereza ko ari abayobozi, kuko baje iwe nk‘inshuro eshatu (3), ariko ntanumwe wasohokaga mu modoka ngo agaragare rimwe na rimwe imodoka zahaparikaga amasaha arenze 3 kugeza igihe Eric atahiye avuye ku kazi.”

Bivugwa ko Eric yari aherutse kwitaba Urwego rw‘Igihugu rw‘ubugenzacyaha (RIB), ariko ngo agataha; gusa ibyo yabazwaga nta muntu n’umwe yigeze abibwira yewe n‘abantu bo mu muryango we nta numwe wamenye ibyo uyu mugabo yabajijwe kuri RIB. Bakavuga ko nabyo byaba bifitanye isano no Kuba yarabuze muburyo budasobanutse.

Umuryango we watubwiye ko kuva tariki 2 Nzeri 2026, bamutegereje avuye ku kazi bakamubura, ndetse bigera mu gitondo batazi aho aherereye kandi na telefoni ye igendanwa bayihamagara bagasanga itari ku murongo.

Bakomeza bavuga ko ari bwo bigiriye inama yo kubimenyesha Polisi ngo ibafashe kumenya aho uyu mugabo yaba aherereye, ndetse banatanga amatangazo ahantu hatandukanye bamushakisha ariko ubu hakaba hashize hafi icyumweru kirenga nta makuru ye bari babona.

Ubwo Umusarenews twateguraha iyi nkuru, twagerageJe guhamagara Umuvugizi w‘urwego rushinzwe ubugenzacyaha ndetse n’uwa Polisi ariko ntibyakunze ko tubabona ku murongo wa telefoni, ndetse kandi twagerageje kohereza ubutumwa tubaza niba iki kibazo bakizi ariko iyi nkuru ikozwe nta gisubizo turabona kugeza ubu.

Hashize iminsi ibibazo nk‘ibi bigaragara mu Mujyi wa Kigali, ariko Polisi y‘u Rwanda na RIB bavuga ko rimwe na rimwe abantu babura kandi ko kubura ari ibintu bishobora guterwa n‘impamvu zitandukanye, zirimo ko wenda umuntu wabuze yagiye mu wundi Mujyi cyangwa telefoni ye ikaba itari kumurongo ariko ngo nyuma y’igihe runaka bakongera bakaboneka.

Polisi y‘igihugu isaba abantu gukomeza gutanga amakuru igihe babonye ibintu bidasanzwe cyangwa abantu badasanzwe aho batuye, mu rwego rwo gusigasira umutekano.

Umusarenews.com tuzakomeza gukurikirana iyi nkuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *