Abadepite bemeje ishyirwaho ry’umusoro w’ubukerarugendo ku macumbi uzatangira gukoreshwa muri Nyakanga 2025

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Mata 2025, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rishya rishyiraho umusoro w’ubukerarugendo ku macumbi, igikorwa cyitabiriwe n’Abadepite 70 bose.

Iri tegeko riteganya ko guhera ku ya 1 Nyakanga 2025, serivisi zose zitanga amacumbi zirimo amahoteli n’ibigo biciriritse, zizajya zisabwa gutanga umusoro ungana na 3% y’amafaranga yishyurwa icyumba.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi isobanura ko uyu musoro watekerejwe mu rwego rwo kuvugurura uburyo bw’imisoro, hagamijwe gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’igihugu cya 2050 no kongerera ubushobozi gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo Kwihutisha Iterambere (NST2).

Biteganyijwe ko uyu musoro uzagira uruhare rukomeye mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, aho intego ari uko ubukerarugendo bw’u Rwanda buzaba bwinjiza nibura miliyari 1.1 z’amadolari y’Amerika mu mwaka wa 2029, ugereranyije na miliyoni 620 zinjijwe mu 2023.

Imibare ya 2024 yerekana ko amadovize yinjijwe n’ubukerarugendo yiyongereyeho 4.3%, agera kuri miliyoni 647 z’amadolari, nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Itegeko rishya riteganya ko buri kigo gitanga serivisi z’amacumbi kigomba kwandikwa no gutanga umusoro buri kwezi, uwo musoro ukishyurwa bitarenze iminsi 15 nyuma y’ukwezi kw’isuzuma. Umusoro uzishyurwa ku mafaranga yishyuwe cyangwa akiri mu madeni, nk’uko bigenda na VAT.

Depite Tumukunde Gasatura, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, yavuze ko nta mpinduka zikomeye zakozwe ku mushinga w’itegeko watanzwe na Guverinoma. Yongeyeho ko ibisobanuro kuri 3% yishyurwa ku mafaranga yose, yaba yarishyuwe mbere cyangwa nyuma, bigamije gukomeza uburyo buhamye bwo gukusanya imisoro.

Godfrey Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN, yavuze ko abatanga serivisi z’amacumbi aribo bazajya bakusanya uwo musoro, haba ari mu mahoteli, Airbnb, cyangwa ibindi bigo bicumbikira abantu, bakawugeza mu isanduku ya Leta.

Mu bindi byemejwe kuri uwo munsi, Abadepite batoye kandi:

  • Itegeko rishyiraho amahoro y’ibidukikije ku bikoresho bipfunyitse muri pulasitiki bitumizwa hanze,
  • Itegeko rishyiraho amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe kubaka ibigega by’ibikomoka kuri peteroli,
  • Itegeko rishyiraho amahoro azakoreshwa mu gusana imihanda.

Ibyemezo byose bifitanye isano no gukomeza gushaka ubushobozi bw’igihugu bwo guteza imbere ubukungu bushingiye ku baturage no kubungabunga ibidukikije.

J. christian IHIRWE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *