Mu gihe i Kigali hateraniye inama y’Ihuriro Nyafurika ryita ku biribwa ya 2026 (Africa Food System Forum 2026-AFSForum 2026), ibihugu byo mu Karere ka Sahel byasabwe guhindura imitekerereze n’imikorere bikava mu gushakira ibisubizo by’ibura ry’ibiribwa mu mihindagurikire y’ikirere, ahubwo bigashora imari mu buhinzi butanga imirimo, umusaruro n’amafaranga.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Nzeli 2026 mu nama ishamikiye kuri AFSForum 2026, yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu bigize Sahel nka Niger, Mali, Senegal na Nigeria ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere n’abashoramari.
Ubusanzwe Akarere ka Sahel gafite abaturage benshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, ariko amapfa, imihindagurikire y’ikirere, amakimbirane n’ibikorwa remezo bidahagije bituma umusaruro w’ibiribwa uhaboneka uba udahagije.
Abitabiriye iyi nama bavuze ko n’ubwo Akarere ka Sahel kamaze igihe gahura n’ibibazo by’ibiribwa, amapfa n’izindi ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere, gafite amahirwe akomeye yo kwihindura isoko ry’ishoramari mu buhinzi.
Visi Perezida w’umuryango Heifer International ushinzwe Afurika, Safia Boly, yavuze ko Sahel idakwiye gukomeza kureberwa gusa nk’akarere gakeneye ubutabazi.
Ati “Sahel ifite amahirwe akomeye cyane mu bukungu, ariko aya mahirwe ntaramenyekana cyane.”
Yakomeje avuga ko ubwiyongere bw’abaturage muri aka karere bukomeza kongera umubare w’imirimo ikenewe, amafaranga n’amasoko, ibintu asanga bishobora gutuma ishoramari mu buhinzi rigira uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu.
Heifer International ivuga ko iteganya gushora hafi miliyoni 40 z’amadolari mu bihugu umunani bya Afurika, ariko Boly ashimangira ko hakenewe ubufatanye n’imari iboneka kugira ngo hakururwe n’abashoramari bigenga.
Niger ishaka guhindura uburyo ikemuramo ibibazo
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi wa Niger, Colonel Mahamane Elhadj Ousmane, yavuze ko igihugu cye gishaka kuva mu buryo bwo guhora gisubiza ibibazo by’ibura ry’ibiribwa n’imihindagurikire y’ikirere.
Ati “Tugomba kuva ku bukungu bwo guhangana n’ibibazo tukajya ku bukungu bushingiye ku musaruro.”
Niger ibona kuhira nk’igisubizo cyo kwirinda ubuhinzi buhungabanywa n’imihindagurikire y’ibihe, ahubwo bukajya bukorwa mu bihe byose by’umwaka.
Iki gihugu kandi kirashaka gukora ishoramari binyuze mu biryo by’amatungo, gutunganya amata ndetse n’ubworozi bw’inkoko.
Colonel Ousmane yasabye abafatanyabikorwa guhuza inkunga batanga n’ibyo ibihugu byo muri Sahel byashyize imbere, aho gukomeza gushingira ku mfashanyo zisanzwe.
Ati “Ntabwo dusaba abafatanyabikorwa kudufasha gusa; turabasaba kubaka ibisubizo hamwe natwe.”
Ni mu gihe igihugu cya Mali cyagaragaje imishinga y’ishoramari ifite agaciro ka miliyari 215 z’ama CFA mu bworozi n’uburobyi; aho muri ayo mafaranga, miliyari 200 zizashyirwa mu bworozi, mu gihe miliyari 15 zizajya mu bikorwa by’uburobyi.
Iyo mishinga izaba irimo kuhira hegitari 75,000, kubaka ahantu 125 h’amazi, amasoko 10 y’amatungo ndetse n’ibikorwaremezo byo gutunganya umusaruro w’ubworozi n’uburobyi.
Mali ivuga ko iyo mishinga ishobora gutanga hafi toni 180,000 z’inyama zitunganyijwe no guhanga imirimo igera ku 80,000; aho biteganyijwe ko abagore bashobora kubona imirimo igera ku 32,000, naho urubyiruko rukabona 24,000.
Iki gihugu kandi kirateganya gushyiraho agro-poles 11, zizahuza ubuhinzi, gutunganya umusaruro, kuwutwara no kuwugeza ku masoko.
Sahel irashaka kugumana agaciro k’umusaruro muri Afurika
Abitabiriye iyi nama banagarutse ku gukenera guteza imbere amasoko yo muri Afurika no kongera gutunganya umusaruro imbere ku mugabane.
Bavuze ko aho kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi bidatunganyijwe, ibihugu bikwiye kongera inganda zitunganya umusaruro, kuko ari bwo hazavamo imirimo myinshi n’amafaranga menshi ku baturage.
Minisitiri Ousmane yavuze ko Sahel ikwiye kurebwa mu buryo bushya; kuko atari Akarere k’ibibazo gusa ahubwo ari Sahel y’amahirwe.
Ni mu gihe kandi abitabiriye inama i Kigali basabye guverinoma, ibigo by’imari biteza imbere ubukungu, abagiraneza n’abashoramari bigenga guhuriza hamwe ubushobozi, bagashora mu mishinga y’ubuhinzi yashyizwe imbere n’ibihugu bigize aka Karere ka Sahel.

