Rubavu: ‘Batanu bahitanywe n’amasasu ava muri Congo 35 barakomereka’; Brig Gen Ronald Rwivanga

Imirwano ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo by’umwihariko mu Mujyi wa Goma, yagize ingaruka ku mutekano w’Abanyarwanda bari hafi yaho amasasu arimo kurasirwa, aho mu Karere ka Rubavu abantu 5 bamaze kubura ubuzima, hakomereka 35.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yabwiye RBA ko abapfuye ari 5 abakomeretse bamaze kuba 35, avuga ko bari kuvurirwa ahantu hatandukanye; anavuga ko umutekano w’Abanyarwanda urinzwe.

Ni mu gihe abarwanyi b’Umutwe wa M23 bakomeje gusatira ibice by’ingenzi mu Mujyi wa Goma, aho amakuru turukayo avuga ko ubu bamaze gufata televiziyo y’igihugu ishami ry’i Goma.

Muri uyu Mujyi wa Goma kandi hakomeje kubamo ibikorwa by’ubusahuzi, andi makuru ava i Rubavu akavuga ko amabombe akomeza guturitswa n’ibitwaro rutura birinda ikirere cy’u Rwanda, amasasu yayobye akaba ari yo yahitanye abaturage abanda barakomereka.

Ni mu gihe ubuyobozi bwasabye bamwe mu batuye ahabera imirwano kuhava, abandi bagenda bibwiriza baragenda, dore ko imirwano igikomeje kugeza ubu, kuko umutwe wa M23 utarafata burundu Umujyi wa Goma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *