Rayon Sports yasinyishije Rutahizamu Kameni wakinnye ku migabane itatu

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2026, ‎Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yongereye imbaraga mu busatirizi bwayo, isinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Herman Junior Kameni, ufite ubunararibonye bwo gukina mu makipe atandukanye yo ku migabane itatu irimo Afurika, i Burayi ndetse na Aziya.‎‎

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 y’amavuko ufite uburebure bwa metero 1.97 yitezweho gukemura ikibazo cy’ibitego muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup ndetse n’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 rizaba mu mpera z’uku kwezi.

‎‎Urugendo rwa Kameni ku migabane itatu itandukanye‎‎

Herman Junior Kameni yatangiriye urugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga mu gihugu cya Maroc, aho yakiniye Ikipe ya FUS Rabat guhera mu mwaka wa 2019.‎‎

Uyu rutahizamu ukoresha ukuguru kw’imoso yagerageje kwitwara neza muri iyi kipe kuko mu myaka ibiri yayikinnyemo mu cyiciro cya mbere yagaragaye mu mikino 38, ayitsindira ibitego umunani ndetse anatanga imipira itandatu yavuyemo ibitego, mbere y’uko atizwa muri Union Touarga Sport nayo yo muri Maroc.

‎‎Nyuma yo kwitwara neza muri Afurika, Kameni yerekeje ku mugabane w’i Burayi mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, aho yatijwe mu Ikipe ya Næstved BK yo mu gihugu cya Danemark.

Ntiyahatinze kuko muri Nyakanga 2024 FUS Rabat yahise imugurisha mu Ikipe ya FC Kaisar yo mu Cyiciro cya Mbere muri Kazakhstan ku bihumbi 40€.‎‎

Ibigwi n’ubunararibonye azaniye Gikundiro

‎‎Kameni aje mu Rwanda afite amateka akomeye yandikiye ku mugabane wa Aziya, aho yegukanye igikombe cya AFC Champions League Two ubwo yakiniraga Ikipe ya Sharjah FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yari yerekejemo muri Werurwe 2025.

Iyi kipe kandi yayifashije gusoza ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona (UAE Pro League) ndetse no mu Gikombe cy’Igihugu (UAE Presidents Cup) mbere y’uko yerekeza muri Khor Fakkan SC muri Nyakanga 2025.‎‎

Muri rusange, mu mikinire ya Junior harimo umwihariko wo gukina imipira yo mu kirere ndetse no kugumana umupira ategereje bagenzi be ngo bakinane.‎‎

Kwiyongera kwa Kameni muri Rayon Sports bitumye kuri ubu ihise igira abakinnyi 15 bashya imaze kugura muri iyi mpeshyi, barimo abanyamahanga umunani n’Abanyarwanda barindwi.

Uyu musore asanze undi Munya-Cameroun Dande Junior wahawe amasezerano y’imyaka ibiri kugira ngo abere iyi kipe umunyezamu nyuma yo kuyizamo avuye muri Canon Sportif de Yaoundé yari amazemo igihe gito, avuye muri AS Vita Club.

‎‎Aba banyamahanga bombi biyongera kuri Boris Gbenou wo muri Centrafrique na Charles Tchaplaou wo muri Tchad ndetse na Abbel Matumona ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hari kandi Antonio Atisso Kodjo wo muri Togo na Issa Djiguiba wo muri Mali, Ibrahim Djingarey wo muri Niger ndetse na Muderi Akbar ukomoka mu Burundi.‎‎

Mu Banyarwanda bashya bongewemo harimo Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Muhoza Daniel, Ndikumana Fabio, Nizeyimana Mubaraka ndetse na Nisingizwe Christian.

‎‎Aba bakinnyi bose bazamurikirwa abafana mu birori by’Umunsi w’Igikundiro (Rayon Day) uzaba tariki 18 Nyakanga 2026, aho Rayon Sports izanakina na Gor Mahia yo muri Kenya, kuri Kigali Pele Stadium saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Rutahizamu Herman Junior Kameni afite uburebure bwa metero 1.97!
Kameni yakinnye ku migabane itatu ari yo Afurika, u Burayi na Aziya.
Rayon Sports yamutangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *