Gatsibo: Amashirakinyoma ku Bapadiri babiri bafatiwe mu Babikira bagafungwa

Mu gihe havugwa Abapadiri babiri batawe muri yombi kuri Pasika mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo mu Burasirazuba kubera gusomera misa mu rugo rw’Ababikira; ubuyobozi bw’uyu Murenge bwashyize umucyo kuri iki kibazo.

Abo Basaseridoti batawe muri yombi; ni Padiri Eric Uwayezu, usanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyakayaga, na mugenzi we Padiri Didier Nzaramba ukorera ubutumwa muri paruwasi ya Kiziguro.

Aba bapadiri bombi bakorera umurimo w’Imana muri Diyoseze ya Byumba, ariko muri Paruwasi zinyuranye, bafatiwe mu Murenge wa Kabarore.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Kinyamateka gishingiye ku myemerere ya Kiliziya Gatulika mu Rwanda, kivuga ko aba Bihayimana, batawe muri yombi ku Cyumweru tariki 5 Mata 2026, Umunsi mukuru wa Pasika.

Iki kinyamakuru cyari cyabanje gutangaza ko “Batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bafungirwa kuri Station ya Polisi ya Kabarore bazira gusomera Misa muri Shapeli yo mu rugo rw’Ababikira, ahantu Umurenge wa Kabarore uvuga ko bitemewe kuhasomera Misa.”

Gusa hakaba hari andi makuru avuga ko aba bapadiri bombi bafashwe basomera misa ahatemewe; aho kuri Paruwasi Nyakayaga, bayobowe na Padiri mukuru Eric Uwayezu bari bateye amahema imbere ya Kiriziya, naho Nyarubuye Padiri Didier Nzaramba asomera misa mu mbuga y’amashuli ya G.S Nyarubuye.

Aya makuru kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, wavuze ko umwe muri aba Bapadiri yari yaturutse i Kiziguro akajya gusomesha misa Kabarore kuri G.S Nyarubuye mu mbuga y’amashuri yaho.

Yagize “Kuri uyu munsi wa Pasika hari abasengesheje bakora misa ku Benebikira ba Kabarore, ni muri ‘couvent’ ariko ntabwo bari bemerewe kuhasengera kuko kiliziya yabo irafunze kubera kutuzuza ibisabwa. Ni cyo rero bafatiwe.’’

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kugira inama abaturage ko badakwiye gushukwa n’abakozi b’Imana, ngo babajyane gusengera ahantu hatemewe.

Ati “Ntawemerewe kugerageza gusengera ahatemewe kugeza igihe insengero zizafungurirwa. Abaturage nibirinde abashaka kubashuka ngo babajyane gusengera ahatemewe mu nsengero zifunze kandi icyatumye zifungwa kitaravaho.”

Igenzura ryakorewe ahantu hasengerwa, yaba za kiliziya, insengero ndetse n’imisigiti, ryasize hafunzwe, ahantu harenga 9 000 nyuma yuko bigaragaye ko hatujuje ibisabwa.

Amwe mu mafoto agaragaza aho basomeraga misa:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *