Ikipe y’u Rwanda y’Abagore mu mukino wa Volleyball yatangiye ndetse isoza neza imikino yo mu Itsinda D ry’Igikombe cya Afurika cya 2026, nyuma yo kwihaniza iy’u Burundi ikayitsinda amaseti 3-0 ndetse ikabona itike yo gukomeza muri 1/8 idatsinzwe; ni mu gihe rwanatsinze amaseti nk’ayo mu mikino ibiri ibanza yaba Algeria na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, muri Ulinzi Complex Hall y’i Nairobi muri Kenya ahari kubera iri rushanwa rihuza amakipe akomeye ku Mugabane wa Afurika.
U Rwanda rwagaragaje imbaraga kuva ku iseti ya mbere itangira kugeza umukino urangiye, aho rwasize u Burundi amanota menshi, ruyitsinda ku manota 25-06 mu iseti ya mbere, iya kabiri batsinda amanota 25-11, mu gihe iseti ya gatatu inasoza umukino batsinze amanota 25-13.
Iyi ntsinzi yasize u Rwanda rusoreje ku mwanya wa mbere mu Itsinda D n’amanota icyenda ku icyenda, nyuma yo gutsinda imikino yose uko ari itatu rwakinnye; dore ko mu mikino ibiri ibanza, u Rwanda rwari rwabanje gutsinda Algeria amaseti 3-0, runatsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) amaseti 3-0.
Muri 1/8 kizakinwa ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore izahura n’ikipe ya nyuma [ya kane] mu Itsinda B, ari yo ya Burkina Faso.




