Nk’ahandi hirya no hino mu Rwanda, ku wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025, mu Karere ka Gatsibo hatangiye imikino y’amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2025, mu mupira w’amaguru haba imikino itandukanye harimo n’iyo amakipe y’Umurenge wa Murambi yatsinzemo ay’uwa Muhura haba mu bagabo no mu bagore.
Ni imikino ngarukamwaka aho mu gihugu hose haba imikino itandukanye bahereye ku Mirenge hashakwamo amakipe azahagararira Uturere ku rwego rw’Intara, bagakomereza kuri urwo rwego kugeza ku mikino yo ku rwego rw’igihugu; iy’uyu mwaka wa 2025 ika ifite insanyamatsiko igira iti: “Twitabire imikino, twimakaza imiyoborere myiza n’umuco wo guhiga no kurushanwa”.
Mu mikino y’umupira w’amaguru yabereye ku kibuga cya Paruwasi gaturika ya Muhura, mu Murenge wa Muhura, amakipe ahagarariye Umurenge wa Murambi yari yagiye gucakirana n’aya Muhura kugira ngo havemo abazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho, na cyane ko iyi mikino iba ari ugukuranwamo (ibizwi nka knock out).
Mbere y’iyi mikino, amakipe ahagarariye Umurenge wa Muhura n’iyo yahabwaga amahirwe yo kwegukana intsinzi, na cyane ko ari yo yari yakiriye iyi mikino yombi yaba abahungu n’abakobwa, bivuze ko kuba imbere y’abafana babo byabahaga amahirwe kurusha abanya-Murambi nabo bari baje gushyigikira amakipe yabo ari benshi.
Gusa ibi byaje guhindura isura ubwo mu mukino wa mbere abagore ba Murambi batsindaga barusha aba Muhura ibitego bibiri ku busa, besnhi bari bakurikiranye iyi mikino batangira guhindura imyumvire, bavuga ko nta kidashoboka na basaza babo bashobora kwitwara neza.
Iyi mvugo yaje kuba impamo, ubwo mu mukino ukomeye cyane wakurikiyeho ugahuza basaza babo, abasore b’i Murambi bateye ikirenge mu cya bashiki babo, nabo batsinda aba Muhura ibitego bibiri ku busa, birangira ibyishimo bitashye i Murambi ku mpande zombi, ikimwaro gisagarana ab’i Muhura.
Nyuma y’iyi mikino, umwe baturage b’Umurenge wa Muhura yagaragaje akababaro atewe no gutakaza imikino yombi bakavamo ku ikubitiro kandi umwaka ushize barabashije kugarukira muri ½; avuga ko bigaragara ko ikipe yabo itaziranye, asaba ko ubutaha hajya habaho gutegura ikipe hakiri kare, igakorana imyitozo bakagera ku munsi wo gukina bamaze kumenyerana.
Ni mu gihe Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Ndayisenga Jean Claude, yavuze ko bishimiye intsinzi babonye ku makipe yombi, kandi ko bagiye gutegura ibyiciro bikurikiyeho.
Ati “Twishimiye uko amakipe yacu yombi yitwaye muri iyi mikino. Amakipe ya Muhura ni amakipe meza, gusa Murambi twari beza kubarusha. Ndashimira abakinnyi bitwaye neza ndetse n’abafana baje gushyigikira amakipe yacu. Tugiye gutegura imikino izakurikiraho ya ¼ kandi twizeye ko tuzakomeza kwitwara neza.”
Mu yindi mikino y’umupira w’amaguru yabaye harimo Ngarama yatsinze Nyagihanga ibitego bitatu ku busa mu bagabo, abagore nabo batsinda kimwe ku busa bwa Nyagihanga.
Abagabo ba Kabarore batsinze aba Rwimbogo bitatu ku busa, mu gihe mu bagore Rwimbogo ihorera basaza babobatsinda Kabarore bitatu ku busa.
Umurenge wa Rugarama nawo witwaye neza imbere ya Kiziguro haba mu bagabo no mu bagore, kuko mu bagabo byabaye bitatu kuri bibiri naho mu bagore biba bibiri kuri kimwe.
Mu mikino yaranzwe no kwitabaza za penaliti, ikipe ya Kiramuruzi yatsinze penaliti 5 kuri 4 za Gitoki mu bagabo nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe, mu gihe mu bagore Gitoki yatsinze penaliti 3 kuri 2 za Kiramuruzi nyuma yo kunganya ubusa ku busa.
Undi Murenge witwaye neza ni uwa Remera watsinze Gasange mu bagabo no mu bagore, aho mu bagabo batsinze bibiri kuri kimwe cya Gasange, naho mu bagore babatsinda kimwe ku busa.
Ni mu gihe mu mikino yahuje Imirenge ya Gatsibo na Kageyo, mu bagabo Kageyo yatsinze Gatsibo peneliti 3 kuri 2 nyuma yo kunganya igitego kimwe ku kindi, naho mu bagore Gatsibo inyagira Kageyo ibitego bitatu ku busa.
Biteganijwe ko nyuma yo kubona amakipe 7 yabonye intsinzi muri buri cyiciro (abagabo b’abagore) haziyongeraho ikipe yatsinzwe neza (best looser) akaba amakipe umunani azakina imikino ya ¼ iteganijwe mu mpera z’icyumweru gitaha; azitwara neza akomereze muri ½ hazanakinwe imikino ya nyuma ku rwego rw’Akarere, izatanga amakipe azagahagararira ku Ntara.

