BK Pro League: FERWAFA yashyizeho ikiguzi cyo kwandikisha abakinnyi, harimo ikinyuranyo kinini

Amakipe akina BK Pro League azatangira umwaka w’imikino wa 2026/2027 asabwa kwishyura miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri mukinnyi w’umunyamahanga yandikisha, ibi bikaba biri mu mabwiriza mashya yashyizweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) agamije kunoza imikorere y’iyandikwa ry’abakinnyi no gukomeza kubahiriza amategeko agenga amarushanwa.

FERWAFA ryatangaje ko guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/2027, amakipe yose azajya yishyura amafaranga yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza buri mwaka, binyuze muri sisiteme ya FIFA Connect Registration System (uburyo bwa FIFA bwo kwandikisha abakinnyi).

Aya mabwiriza mashya areba abakinnyi bose, baba abagumye mu makipe yabo, abongereye amasezerano cyangwa abimukiye mu yandi makipe.

FERWAFA yavuze ko ibi bikuraho imyumvire yari imaze igihe ivuga ko amafaranga yo kwandikisha umukinnyi w’umunyamahanga atangwa inshuro imwe gusa, akagumana agaciro kugeza igihe aviriye muri iyo kipe.

Hakurikijwe ibiciro bishya, kwandikisha umukinnyi w’Umunyarwanda bizajya bitangwaho ibihumbi bitanu (5,000Frw), mu gihe umukinnyi w’umunyamahanga azajya yandikishwa kuri miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw); bivuze ko harimo ikinyuranyo cya 1,995,000 Frw.

Ku bijyanye n’abatoza, Umutoza w’Umunyarwanda azajya yandikishwa ku bihumbi ijana (100,000Frw), naho uw’umunyamahanga yandikishwe ku bihumbi Magana atanu (500,000Frw); aha ho hakaba harimo ikinyuranyo kigera ku 400,000Frw.

Amakipe afite umubare munini w’abakinnyi b’abanyamahanga ni yo azagerwaho cyane n’iki cyemezo; aho urebye uko amakipe ahagaze ubu, Rayon Sports izasabwa kwishyura miliyoni 26 yo kwandikisha abakinnyi 13 b’abanyamahanga, mu gihe APR FC izatanga nibura miliyoni 22 ku bakinnyi 11 ifite, gusa aya mafaranga ashobora kwiyongera mu gihe aya makipe yakongeramo abandi bakinnyi mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifungwa.

FERWAFA kandi yanashyizeho ibisabwa bishya mbere y’uko umukinnyi yemererwa kwandikwa; aho buri mukinnyi agomba gutanga amasezerano yasinywe kandi yemejwe na noteri, icyemezo cy’isuzuma ry’ubuzima ndetse n’icyemezo cy’ubwishingizi bwo kwivuza bujyanye n’amabwiriza y’iri shyirahamwe.

Mu rwego rwo gukomeza kubaka umupira w’amaguru ushingiye ku kuzamura impano z’abakiri bato, buri kipe izaba inasabwa gukinisha nibura abakinnyi batatu batarengeje imyaka 21 muri buri mukino wa BK Pro League.

Aya mabwiriza anagena kandi ko buri kipe itemerewe kwandikisha abakinnyi batijwe barenze batandatu, mu gihe abaturuka mu kipe imwe batagomba kurenga batatu, byongeye kandi, amasezerano yo gutiza umukinnyi ntazajya arenza umwaka umwe.

Igihe cya mbere cyo kwandikisha abakinnyi n’abatoza mu mwaka w’imikino 2026/2027 cyatangiye tariki 10 Kamena kikazageza ku ya 30 Kanama 2026, mu gihe isoko ryo hagati muri shampiyona rizaba kuva tariki 03 kugeza ku ya 31 Mutarama 2027.

Itangazo rya FERWAFA rigaragaza ibiciro byo kwandikisha abakinnyi n’abatoza mu mwaka w’imikino 2026/2027.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *