Ku wa Kane tariki 05 Werurwe 2026, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) António Guterres yatangaje ko yagize Umunyamerika, James Swan, intumwa yihariye ye ishinzwe ubutumwa bw’umutekano bwa ONU muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC); ubutumwa buzwi nka MONUSCO.
James Swan asimbuye Madamu Bintou Keita ukomoka muri Guinea, ni nyuma yo kurangiza manda ye, kuko yari kuri uwo mwanya guhera mu 2021; wanashimiwe na Guterres ku kazi k’ingenzi yakoreye MONUSCO.
Swan ashyizwe kuri uyu mwanya mu gihe gikomeye, aho ingabo za MONUSCO zikomeje kugabanya ibikorwa byazo mu gihe intambara ikomeje mu burasirazuba bwa DRC hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi.
Inyandiko ya ONU itangaza James Swan kuri uwo mwanya, ivuga ko ari umudipolomate w’inararibonye wakoze igihe kirekire mu bihugu byo muri Afurika, agahangana n’ibibazo by’urusobe bya politike n’iby’umutekano; mu gihe uretse Icyongereza avuga nk’ururimi kavukire, Swan avuga n’Igifaransa neza.
Kuva muri Werurwe mu 2025, yari intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa ONU muri Somalia akaba n’umukuru w’ubutumwa bwa ONU muri Somalia (UNTMIS), umwanya yari yarigeze kubaho mbere mu buryo bw’agateganyo guhera muri Gicurasi mu 2024.
Mbere yaho, nkuko inyandiko ya ONU ikomeza ibivuga, uyu mugabo yari yarayoboye ubutumwa bwa ONU muri Somalia (icyo gihe bwitwaga UNSOM) kuva mu 2019 kugeza mu 2022.
Ni mu gihe kandi yanakoze muri leta y’Amerika mu gihe cy’imyaka 32, mu bikorwa byinshi birimo no gukorera muri RDC, nk’Ambasaderi w’Amerika muri RDC (2013-2016), uwungirije Ambasaderi (2001-2004) hamwe n’ushinzwe RDC muri Leta y’Amerika (1996-1998).
James Swan afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bubanyi n’amahanga, yakuye muri Kaminuza ya Georgetown, impamyabumenyi ya ‘Master of Arts’ mu masomo akataje y’ububanyi n’amahanga yakuye kuri Kaminuza ya Johns Hopkins, na ‘Master of Arts’ mu masomo y’umutekano yakuye mu ishuri rikuru ry’intambara (National War College), hose muri Amerika.
James Swan abaye intumwa yihariye ya 10 y’umunyamabanga mukuru wa ONU iyoboye ubutumwa bwa ONU muri RDC kuva bwoherejwe bwa mbere muri icyo gihugu mu 1999, aho icyo gihe bwitwaga MONUC, buza guhindurirwa izina bwitwa MONUSCO mu 2010.
