Rukundo Samuel mu mugambi mubisha wo guhekura u Rwanda  

U Rwanda ni igihugu gikomeje kwesa imihigo mu kubaka amahoro, ubwiyunge n’iterambere rirambye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; aho mu kwimakaza  imiyoborere myiza no guharanira amahoro rukomeje kuba indashyikirwa ku rwego mpuzamahanga; ariko hari abantu bamwe batannye barimo n’uwitwa Rukundo Samuel bifuza kurusubiza mu icuraburindi.

Rukundo Samuel ni umunyarwanda wahisemo kuba umwambari no gukorana n ’ishyaka ritemewe DALFA-Umurinzi rya Ingabire Victoire Umuhoza wasaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, aho bakataje mu bikorwa bigamije guhungabanya u Rwanda.

Uyu Rukundo wahoze akora ubucuruzi mu Rwanda, yaje guhemukira igihugu cye yifatanya n’abahemu bijanditse mu gukwirakwiza ibihuha, guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda no gukangurira urubyiruko kwimakaza ingengabitekerezo Jenoside, aho anifatanya n’ umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze amahano mu Rwanda, ubu ukaba ubarizwa mu mashyamba ya Kongo.

Rukundo Samuel uyu ariyongera ku zindi nyangabirama zitishimira iterambere ry’u Rwanda, zihembera  zikanatera inkunga ikomeza ry’umugambi wa Jenoside nka Félicien Kabuga, Paul Rusesabagina, Charles Ndereyehe, Judi River, Michela Wrong n’abandi bokamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside no guhakana ukuri ku byabaye mu Rwanda.

Rukondo  yahawe amahirwe na Leta y’u Rwanda aho yabashije kwiga ibijyanye n’ubuforomo mu yahoze ari Kigali Health Institute (KHI) ndetse ahabwa akazi akirangiza; ibyamuviriyemo gukungahara yinjira mu bucuruzi butandukanye mu Rwanda nko mu by’ubwikorezi   aho yari atunze amakamyo atwara ibicuruzwa ndetse no mu macumbi aho yari afite azwi kuri Hobe Guest House Ltd yabarizwaga mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo iruhande rw’ahazwi nko ku Mushishito.

Aha kuri Hobe Guest House niho yari yarahinduye indiri y’ibigarasha cyane ibyo muri DALFA-Umurinzi ya Ingabire Victoire Umuhoza wasabitswe n’ingengabitekerezo y’ivangura n’iya Jenoside.  

Akimara kuvumburwa na Leta y’URwanda, Rukundo Samuel yomonganiye mu mahanga, aho ubu ari mu bihugu by’iburayi; akaba asiga yirirwa ku mbuga nkoranyambaga nka X (@Rukundo2024) yangisha rubanda ubuyobozi bw’u Rwanda buyobowe n’umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Abakurikiranira hafi bavuga ko yakomeje gukorana na Ingabire Victoire Umuhoza aho ahagarariye inyungu za DALFA-Umurinzi aho ari, ashishikariza abanyarwanda kujya muri iryo shyaka ritemewe na Leta y’u Rwanda, aho anakusanya imisanzu yaryo.  

Perezida Paul Kagame akunze kuvuga mu mbwindwaruhame ze ko ntawe uzagambanira u Rwanda ngo abikire, aho yaba ari hose kuko bizamugaruka; bityo na Rukundo Samuel akwiye kuva ibuzimu akajya ibuntu, akisubiraho agasaba imbabazi u Rwanda.

Ni mu gihe  kandi Abanyarwanda tugomba guhora dufite ubushishozi no kumenya ko hari abantu bashaka kudusubiza inyuma; bityo nitubima amatwi ubundi tugakora cyane tuzatsinda umugambi wabo, kandi tuzakomeza kubaka u Rwanda rufite ubumwe, amahoro, n’iterambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *