Nyuma y’igihe kinini cyari gishize abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto basaba ko bashyirirwaho aho baparika (Parikigngi) kuko byabagoraga kubona aho bahagarara mu gihe bategereje abagenzi, rimwe na rimwe bikanabaviramo kwandikirwa amande; kuri ubu mu Mujyi wa Kigali bashyiriweho ahantu umunani (8) ho guparika barabyishimira banasaba ko hakongerwa; nabo basabwa kwirinda gutegerereza abagenzi ahatemewe.
Ni ahantu hashyizweho mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, aho abamotari bazajya bahagarara bategereje abagenzi akaba ari ho bahagurukira, ndetse bakanahaparika mu gihe bagiye kururutsa umugenzi.
Kuva iyi gahunda yatangira, kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali hari parikingi umunani zagenewe abatwara abagenzi kuri moto akaba ari gahunda izakomeza hirya no hino mu gihugu.
Eshanu (5) muri izo Parikingi ziri mu Karere ka Nyarugenge aho enye (4) ziri Nyabugogo ahakikije Ikigo abagenzi bategeramo imodoka (Gare), indi ikaba iri hafi ya Gare yo mu Mujyi ahazwi nka Downtown, mu Karere ka Kicukiro Parikingi iri ku marembo ya Gare ya Nyanza izindi ebyiri (2) zikaba zarashyizwe mu Karere ka Gasabo; ku Giporoso ahazwi nko kuri Sabans no ku Kimihurura.

Ku wa Kane tariki ya 06 Gashyantare 2025, bamwe mu batwara moto bagaragaje impinduka nziza zazanywe no gushyirirwaho Parikingi, basaba ko zakongerwa zikagezwa no mu bindi bice zitarageramo.
Jacques Harorimana utwara abagenzi kuri moto, agaparika Downtown mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko parikingi za moto zabafashije cyane zibakura mu kajagari bakoreragamo mbere; badafite aho guhagarara.
Yagize ati: “Mbere nta hantu hihariye nk’aha moto yagiraga ho guhagarara, wasangaga twirirwa tuzenguruka nta n’umugenzi dufite kubera kubura aho duparika ariko kuri ubu byaracyemutse aho parikingi ziziye. Ubu tuba turi ku murongo, bigatuma abagenzi baza batugana, akajagari ko kudusanga muri gare n’ahandi izindi modoka zitubyiga n’urujya n’uruza rw’abantu byarahagaze, byabaye byiza cyane, wasangaga twandagaye ari akajagari ka moto, ariko ubu nta kibazo dufite, abandikirwa ni abahagarara ahatemewe, baba babigizemo uruhare, kuko aha duhagaze nta mupolisi wahagusanga ngo akwandikire.”
Umuyobozi wa Koperative y’abamotari mu Karere ka Nyarugenge nawe utwara moto Ingabire Leonard, asanga izi parikingi zaraje nk’igisubizo ku mwuga wabo wo gutwara abagenzi kuri moto.
Yagize ati: “Izi parikingi twazakiriye neza cyane, zaje nk’igisubizo kuri twe, kuko ntaho twagiraga duparika moto, ahantu henshi twabaga turi hitwaga ‘mauvais arrêt’ cyangwa guparika nabi bakatwandikira amande. Twe rero ku bamotari ni igisubizo cyiza kuko urabona ko ubu turatekanye kandi parikingi dufite ni ngari. Umumotari usanze zashize akuraho umugenzi nta we umwandikira, akajya gushaka aho aparika hari umwanya.”
Yasabye abamotari bagenzi be kongera disipuline, ngo kuko iyo utayifite akazi kose wakora ntabwo kagenda neza kandi bakihatira kunoza serivisi z’akazi batanga, asaba n’abagenzi batega moto kugendana n’impinduka nabo bakubahiriza parikingi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga avuga ko izi Parikingi zashyizweho mu rwego rwo guca akajagari ahahurira ibinyabiziga n’abantu benshi, zishyira ku murongo abatwara abagenzi kuri moto.
Yagize ati: “Umubare w’abatwara moto uriyongera cyane; kugeza mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize habarurwaga abagera ku bihumbi 30 kandi umubare ukomeza kuzamuka. Izi parikingi zifasha abatwara moto mu kunoza uburyo bwo gufata abagenzi no kuburururtsa.
Yakomeje agira ati: “Ikibazo cyaragaragaraga n’abamotari bakavuga ko nta Parikingi bafite, banataka ko iyo badaparitse neza bandikirwa amande ndetse n’abafite inyubako ugasanga babangamirwa n’abamotari baparikaga mu marembo yazo. Izi parikingi rero ziri mu bizafasha mu guca akajagari n’ubwo zikiri nkeya ariko zizakomeza kongerwa no mu bindi bice zitarageramo.”

ACP Rutikanga yasabye abatwara abagenzi kuri moto, kubahiriza parikingi zashyizweho, aho zitaragera bakirinda gutegerereza abagenzi ahatemewe, asaba n’abagenzi batega moto kuzubahiriza, bakagira umuco w’uko hari aho bagomba gusanga moto n’aho iri bubasige kugira ngo birusheho koroshya urujya n’uruza.