Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) ryemeje ko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yari yaramaze kugera i Marrakech muri Maroc, yimuriye umwiherero wayo i Cairo mu Misiri nyuma y’uko imikino ibiri ya gicuti yari kuhakinira (Maroc) ikuweho.
Amavubi yagombaga guhura n’Ikipe y’Ibirwa bya Comores ku wa 6 Kamena na Taifa Stars ya Tanzania ku wa 9 Kamena 2026, mu mikino ibiri ya gicuti yemewe na FIFA yari kubera muri Maroc.
Itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizwe ahagaragara na FERWAFA mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, rivuga ko “Imikino ya gicuti mpuzamahanga Ikipe y’Igihugu Amavubi yari kuzakinira i Marrakech muri Maroc mu gihe cy’ikiruhuko mpuzamahanga cya FIFA cyo muri Kamena 2026, itakibaye.”
Rikomeza rigira riti “Ibi bije bikurikira ubutumwa FERWAFA yahawe n’ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Maroc bumenyesha ko iyo mikino itemewe kubera impamvu z’umutekano. Aya makuru akaba yaramenyekanye nyuma y’uko bamwe mu bagize intumwa z’Amavubi bari bamaze kugera i Marrakech ku wa 1 Kamena 2026. FERWAFA yubashye icyemezo cyafashwe n’inzego zibishinzwe muri Maroc, bityo tukaba tumenyesha ko gahunda yo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 ikomeje nk’uko byari biteganyijwe. Umwiherero w’Ikipe y’lgihugu ukazakomereza i Cairo mu Misiri kuva ku wa 4 kugeza ku wa 11 Kamena 2026.”
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania (TFF) ryatangaje ko impamvu imikino ibiri Taifa Stars yari ifite, irimo n’uwo yari guhuramo n’Amavubi y’u Rwanda, yombi yakuweho kubera ingamba zafashwe n’inzego zishinzwe ubuzima muri Maroc mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.
Ni mu gihe atari ibihugu by’u Rwanda na Tanzania byakuriweho imikino gusa, kuko n’u Burundi na Uganda byatangaje ko imikino byari bifite muri Maroc, yose yamaze gukurwaho.

