Financial Times yashyize Inkomoko ku mwanya wa 5 mu bigo byihuta mu iterambere muri Afurika

Ikigo Inkomoko gikomeje guca uduhigo mu gushora imari by’umwihariko mu bice byibasiwe n’ubuhunzi muri Afurika, aho gikomeje kwaguka ku muvuduko munini; iri terambere rikaba rituruka ku gufasha impunzi na ba rwiyemezamirimo barenga 120,000 bo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati.

Ibi byatumye abakiliya b’ikigo Inkomoko bongera amafaranga binjiza ndetse kinamenyekana nk’imwe mu masosiyete atera imbere akanakura vuba muri Afurika.

Inkomoko yashinzwe mu mwaka wa 2012, ivuye ku gitekerezo gito cyo mu gihugu kimwe ikura kugeza ibaye imbaraga zikomeye mu iterambere ry’ubukungu mu karere.

Kugeza ubu, iki kigo kimaze gushora arenga miliyoni 37.5 z’amadolari ya Amerika mu buryo bw’imari iciriritse, bikaba byaragize uruhare rwiza ku bantu barenga miliyoni n’ibihumbi Magana abiri (1.200.000) bo mu Rwanda, Kenya, Etiyopiya (Ethiopia), Sudani y’Epfo (South Sudan) ndetse na Cadi (Chad) iherutse kongerwamo mu mwaka wa 2025.

Uyu munsi, Inkomoko yageze ku ntambwe ikomeye nyuma yo gushyirwa ku mwanya wa 5 mu masosiyete yihuta mu gutera imbere muri Afurika ku rutonde rwa Financial Times.

Avuga kuri uyu mwanya bahawe, Umuyobozi Mukuru wa Inkomoko, Julienne Oyler, yagize ati:

“Intsinzi no kwaguka byihuse bya Inkomoko, bishingiye ku buryo bufungura amahirwe y’isoko aho gushingira gusa ku nkunga. Ariko kandi, iyi si inkuru y’iterambere ryacu gusa, ahubwo ni iy’abakiliya bacu n’imiryango dukorera.”

Mu myaka itatu ishize yonyine, Inkomoko yafashije ba rwiyemezamirimo bashya 80,000; gusa, ikibazo gikomeje kwiyongera muri Afurika, aho abantu bibasiwe n’ubuhunzi biyongereyeho miliyoni 29.2 muri icyo gihe.

Oyler yakomeje agira ati:

“Guhabwa uyu mwanya na Financial Times ni icyubahiro gikomeye. Ariko igipimo nyacyo cy’intsinzi yacu ni umubare w’abazifatanya natwe muri uru rugendo. Buri mukiliya twafashije umwaka ushize yatwibukije ko ibisubizo ku bibazo bikomeye byugarije abaturage bacu bisanzwe bihari, ahubwo hakenewe ubushobozi bwo kubasha guhaza ubusabe bukomeje kwiyongera.”

Ni inshuro ya kabiri Inkomoko igaragara kuri uru rutonde rw’icyubahiro, aho yavuye ku mwanya wa 8 yari iriho umwaka ushize kuri uru rutonde rumaze imyaka itanu rukorwa, rugashingira ku kigero cy’izamuka ry’umwaka ku wundi hagati ya 2021 na 2024.

Iterambere rya Inkomoko muri icyo gihe rigaragaza umwuka wo kwihangira imirimo, ubushake bwo guteza imbere abaturage, ndetse n’imikorere y’ingamba zayo.

Muri icyo gihe kandi, Inkomoko yongereye umubare w’abakozi bayo ho hejuru ya 50% kugira ngo ijyane no kwaguka kwayo kwihuse, iva ku bakozi 399 mu 2023 igera ku barenga 840 mu 2026.

Inkomoko ikorera hagati yo guteza imbere ubucuruzi no kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage, aho itanga serivisi mu nkambi z’impunzi no mu miryango iyakiriye, itanga ibikoresho n’ubushobozi bifasha ubucuruzi buto n’ubuciriritse gutera imbere. Ibi biri mu murongo mugari wo gukuraho inzitizi zibangamira ubwisungane mu bukungu.

Visi Perezida ushinzwe Ishoramari mu Inkomoko, Fatma Nasujo, ati:

“Iterambere ryacu rikomeje kutwereka ko iyo ba rwiyemezamirimo bo mu nkambi n’abo mu miryango iyakiriye bahawe imari iboneye n’ubufasha mu bucuruzi, bubaka ibikorwa bikomeye kandi bikura, bitanga akazi ndetse bigakomeza ubukungu bw’aho batuye. Aya matsinda akunze kwirengagizwa n’inzego z’imari zisanzwe, nyamara ni amahirwe akomeye y’ishoramari rirambye rifite inyungu z’ubukungu n’imibereho myiza.”

Mu myaka iri imbere, iki kigo cyiyemeje gushora miliyoni 150 z’amadolari ya Amerika mbere ya 2030; kugira ngo gifashe barenga 550,000 bo mu nkambi n’abo mu miryango iyakiriye muri Afurika.

Iyi gahunda iri mu mugambi wayo wa 2030 ugamije kwagurira ibikorwa mu bindi bihugu bine, hagamijwe gukomeza guteza imbere ubukungu no kongera uruhare rw’iki kigo ku mugabane wa Afurika.

Inkomoko ni umuryango ugamije impinduka nziza mu mibereho, ufasha ba rwiyemezamirimo bafite ubuhunzi ndetse n’imiryango iyakiriye mu bice byibasiwe n’ubuhunzi muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.

Kuva mu 2012, uyu muryango wakomeje gukuraho inzitizi zibangamira abantu bavuye mu byabo ku gahato (FDPs) ndetse n’abandi entrepreneurs badafite amahirwe, kugira ngo babone imari, amahugurwa n’amahirwe y’isoko, bityo bashobore kubaka ubucuruzi butera imbere kandi bufasha ubukungu bw’aho batuye.

Kugeza ubu, Inkomoko ikorera mu Rwanda, Kenya, Ethiopia, South Sudan na Chad, ikaba ifite abakozi barenga 800, ndetse kandi uyu mubare ukomeje kwiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *