Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko rigiye kugana inzira y’ubucuruzi no gushora imari, kugira ngo ribashe kwihaza mu buryo bw’amikoro na cyane ko babonye ko bishoboka.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama y’Inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA, yateraniye mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru tariki 31 Gicurasi 2026; yigiwemo ibirimo amavugurura mu mategeko, kurebera hamwe ishusho y’umutungo ya 2025 no kwemeza Kompanyi ya FERWAFA ishinjwe ubucuruzi no gushora imari.
Iyi Nteko idasanzwe kandi yongereye manda y’imyaka ine abagize Komisiyo yigenga y’amatora, inaboneraho gushimira Komisiyo y’ubujurire y’amatora (Electoral Appeal Committee) na Komisiyo ishinzwe Sitati z’Abakinnyi (Player Status Committee) zasoje manda zazo.

Ku bijyanye n’amikoro, mu mwaka wa 2025 FERWAFA yinjije 8.474.142.962 Frw avuye kuri 8.660.528.084 Frw yariho mu 2024, mu gihe hasohotse 8.594.961.729 Frw avuye kuri 7.871.992.951 Frw yasohotse mu 2024.
Kugabanuka kw’amafaranga yakoreshejwe kwaturutse ahanini ku yatangwaga kuri hoteli zicumbikira amakipe y’Igihugu y’u Rwanda ataratanzwe; kuko FERWAFA yujuje hoteli yayo, byatumye amakipe y’igihugu akoresha miliyari 2,5 Frw avuye kuri miliyari 3,3 Frw mu 2024.
Mu rwego rwo gukomeza gushaka ibisubizo ku kubona amikoro, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, avuga ko iri Shyirahamwe rigiye kwinjira mu gushora imari, kuko ari kimwe mu bizabafasha kubona ubushobozi bw’amafaranga azajya abafasha mu mirimo ya buri munsi.
Ati “Tugiye gushinga ikigo cya FERWAFA gishinzwe ubucuruzi, kugira ngo mu minsi iri imbere FERWAFA izabashe kwihaza mu buryo bw’amafaranga. Twabuze amahirwe yo kwakira abashyitsi muri hoteli yacu, kuko ntituri ikigo cy’ubucuruzi, ntidushobora gukoresha fagitire za EBM.”
Yakomeje agira ati “Twaricaye turavuga ngo tuzashinge ikigo cy’imari cyitwa FERWAFA, kizagenda cyaguka ariko mu bijyanye no gushora muri siporo. Ntabwo tuzajya kubaka imihanda, ariko siporo tubamo turayizi hari byinshi twashoramo kandi bikunguka, twabikora.”

Mu bindi bikorwa by’ubucuruzi FERWAFA iteganya kungukamo harimo no gushinga Televiziyo na Radiyo byayo bwite; mu gihe kandi abanyamuryango b’iri Shyirahamwe bashyigikiye igitekerezo cy’uyu mushinga, baranacyemeza kugira ngo gishyirwe mu bikorwa vuba.

