Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B na Afrobeat, The Ben, yatangije urugendo rwe rw’ibitaramo ku mugabane w’u Burayi mu buryo bushimishije, ataramira imbaga y’abafana i Lyon mu Bufaransa mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira ku wa 10 Kanama 2025.
Iki gitaramo, cyateguwe mu rwego rwo gutangiza icyiciro gishya cy’uruzinduko rwe mpuzamahanga, cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki baturutse mu bice bitandukanye by’u Bufaransa n’ibindi bihugu by’i Burayi. Abari mu itsinda ritegura iki gikorwa batangaje ko ubwitabire bwagenzuwe na The Ben i Lyon budasanzwe, ugereranyije n’ibitaramo by’abahanzi b’Abanyarwanda byabereye muri iki gihugu.
Nyuma y’i Lyon, The Ben azakomereza ibitaramo muri Suwede, aho azaba ari umwe mu bahanzi bazaririmba mu iserukiramuco rikomeye rya One Love Africa Music Festival riteganyijwe ku wa 15-16 Kanama 2025.
Uretse ibyo, ku wa 23 Kanama 2025, azaba ari i Kigali mu gitaramo Music Space, gitegerejwe cyane n’abakunzi be bo mu Rwanda, mbere yo gusubira mu Bwongereza ku wa 29 Kanama 2025 ahazabera ikindi gitaramo cy’imbaturamugabo.
The Ben ateganya kurangiza uyu mwaka atangiye kwitegura igitaramo gikomeye cya The New Year Groove, kizabera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026, kikaba gitegerejwe nk’imwe mu mpinduramatwara mu bitaramo bya muzika mu Rwanda.


