Urukiko Rukuru rukorera i Lilongwe muri Malawi, rwakatiye Umunyarwandakazi witwa Gentille Giramata igifungo cy’imyaka 40 nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwica umugabo we, Noel Emile Habimana, mu mwaka wa 2022.
Uru Rukiko kandi rwanakatiye undi munyarwanda witwa Rafik Munyamagaju igifungo cy’imyaka 35 harimo n’imirimo y’agahato; aho uyu nawe yaregwaga muri dosiye imwe na Giramata.
Ubwo yatangazaga icyemezo cy’urukiko, umucamanza w’Urukiko Rukuru, Bruno Kalemba, yashimangiye ko ibihano byatanzwe byagizwemo uruhare rukomeye n’uko icyaha cyateguwe mbere.
Yavuze ko ubwicanyi bwari bwarateguwe kandi bukozwe hifashishijwe intwaro, ibintu urukiko rwafashe nk’ibyongera uburemere bw’icyaha.
Icyakora, umucamanza Kalemba yagaragaje itandukaniro rikomeye hagati y’abaregwa bombi ku bijyanye n’igihe ibihano byabo bizatangirira gushyirwa mu bikorwa.
Bityo, yemeje ko igihano cya Giramata gitangira guhita gishyirwa mu bikorwa ako kanya; icyemezo cyafashwe nyuma y’uko yarenze ku mabwiriza yo kuba yararekuwe by’agateganyo (bail) mu gihe cy’urubanza, ndetse akanagaragaza kuticuza mu gihe cyose yaburanishwaga.
Ku rundi ruhande, ku bijyanye na Munyamagaju, urukiko rwagaragaje kumworohereza ku bijyanye n’igihe igihano cye kizatangirira, aho kubera ko yubahirije amabwiriza y’irekurwa ry’agateganyo kandi akagaragaza kwicuza, igihano cye kizatangira kubarwa uhereye ku munsi yatawe muri yombi.
