Nyuma y’aho Urukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza rwanzuye ko Leta y’u Bwongereza itazishyura u Rwanda, Leta y’u Rwanda yagize icyo ivuga kuri iki cyemezo aho ngo byashoboraka gufata imyanzuro itandukanye mu rwego rw’amategeko, inavuga ko izakomeza gukorana neza n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, igendera ku mahame mpuzamahanga ndetse n’ubufatanye bugirira impande zombi akamaro.”
U Rwanda rwaregaga u Bwongereza rusaba kwishyurwa kuko amasezerano yo kwakira abimukira bageze muri iki gihugu bitemewe n’amategeko, leta y’u Bwongereza ikishyura ikiguzi cyo kubatwara no kubabeshaho bari baragiranye, yasheshwe na leta nshya iyobowe na Keir Starmer akimara kugera ku butegetsi.
Urukiko rw’i La Haye mu Buholandi ruzwi nka Permanent Court of Arbitration rwumvise impande zombi muri Werurwe uyu mwaka wa 2026, rufata igihe cyo kwiga ku mwanzuro.
Mu itangazo rwashyize hanze kuri uyu wa Mbere tari 01 Kamena 2026, uru rukiko rwavuze ko ku bwiganze, abacamanza bemeje ko u Bwongereza butagomba kwishyura amafaranga u Rwanda rusaba, kandi ko butarenze ku masezerano bwari bufitanye n’u Rwanda.
Abunganira u Bwongereza bavuze ko leta nshya idakwiye kwishyura u Rwanda, kuko byari byatangajwe mbere ko uwo mugambi uzahagarikwa niharamuka hagiyeho leta nshya, banahakana ko Ubwongereza bwarenze ku masezerano yari yasinywe mbere.
Ni mu gihe abinyujije ku rubuga rwa X, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagize ati “U Rwanda rwubahiriza icyemezo cyafashwe n’Urukiko Nkemurampaka kandi rufata iki kibazo nk’icyamaze kurangira, turagaragaza ko igitekerezo cyihariye ndetse n’icyo kutemeranya cya Porofeseri Mohamed Abdel Wahab kigaragaza ko ibibazo byagejejwe imbere y’Urukiko byari bikomeye kandi byashoboraga gufatwaho imyanzuro itandukanye mu rwego rw’amategeko, harimo ko ubutumwa bwahererekanyijwe mu Ugushyingo 2024 bwifashishijwe n’u Bwongereza, butahinduye mu buryo bwemewe amasezerano y’imikoranire y’imari hagati y’ibihugu byombi. U Rwanda ruzakomeza gukorana neza n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, rugendera ku mahame mpuzamahanga ndetse n’ubufatanye bugirira impande zombi akamaro.”
