Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal akaba na Perezida w’Ishyaka PASTEF, Ousmane Sonko, yemeje ko Perezida Bassirou Diomaye Faye atakiri muri iri shyaka mu gihe hagati yabo bombi hakomeje gututumba umwuka mubi, ndetse asaba Minisitiri w’intebe mushya, Aminou Lo, gukora nk’umutekinisiye, ntajye mu mukino wa politiki uri kuba hagati ye na Perezida Faye.
Perezida Faye yabaye Umunyamabanga Mukuru wa PASTEF kuva mu Ukwakira 2022 kugeza muri Mata 2024, ubwo yatorerwaga umwanya wa Perezida wa Sénégal, ndetse akomeza kuba umunyamuryango w’iri shyaka, mu gihe Ousmane Sonko wari Minisitiri w’intebe we yakomeje kuba Perezida waryo.
Hari abahamyaga ko Perezida Faye yakoreraga mu gicucu cya Sonko, kubera ko Sonko ari we wari kuba umukandida wa PASTEF mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ariko uwo mugambi ugapfa kubera ko yari akurikiranywe n’ubutabera ndetse yigeze gufungwa ku mpamvu yise iza politiki.
Tariki ya 22 Gicurasi 2026, Perezida Faye yakuye Sonko ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe nyuma y’igihe kinini batumvikana ku ngingo zirebana no kuzahura ubukungu bw’igihugu; amusimbuza Ahmadou Al Aminou Lo na we wari usanzwe ari umunyamuryango wa PASTEF.
Mu buryo butari bwitezwe, mu ijoro ry’uwo munsi Sonko yagaragaje ko yishimiye icyemezo cyafashwe na Perezida Faye, avuga ko araranye umutima ukeye; aho byumvikanaga ko yari arambiwe gukorana n’Umukuru w’Igihugu batari bagihuje icyerekezo.
N’ubwo itangazo ryeguza Sonko ryasohotse na we akiruhutsa, ibyabereye mu gikari mbere y’ibyagiye ku mugaragaro n’ibyakurikiyeho ntibyamenyekanye, ariko ku wa Kabiri tariki 02 Kamena 2026, uyu munyapolitiki yahishuye byinshi byari bigiteye amatsiko.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari gitegerejwe cyane muri Sénégal, Sonko yasobanuye ko mbere y’uko Perezida Faye amweguza, yamutumiye ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu kugira ngo baganire.
Ati “Nagiyeyo ahagana saa kumi z’umugoroba. Twaraganiriye, angezaho gahunda afite yo guhagarika ubufatanye bwacu kubera ko yumvaga ko hari byinshi maze iminsi ngaragaza bitamuguye neza cyangwa abona ko bimuteye ikibazo.”
Yakomeje ati “Narabyumvise, muha icyifuzo kimwe kubera inshuro nyinshi nagiye kumureba, nkamubwira ko niba umwanya tubanyemo uri kutubana muto cyane, twashaka igisubizo.”
Sonko yasobanuye ko yabwiye Perezida Faye ko kubera ko yari ahagarariye PASTEF ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, akwiye kureka iri shyaka rigahitamo umusimbura, we akajya mu Nteko Ishinga Amategeko ariko ko Umukuru w’Igihugu yabiteye utwatsi.
Ati “Twembi twari kuganira ku guhitamo Minisitiri w’Intebe uva mu ishyaka kubera ko ishyaka ryacu rifite ubwiganze. Twari kuganira ku gutoranya abajya muri guverinoma kugira ngo dukomezanye urugendo, ntibimbuze kujya mu mwanya wanjye mu Nteko Ishinga Amategeko, nkamufasha mu nshingano ze. Namugejejeho iki gitekerezo inshuro eshatu. Ariko igihe cyose yaranze.”
Sonko yasobanuye ko yashakaga ko we na Perezida Faye bashaka igisubizo mu gihe kiri hagati y’amasaha 24 na 48, bakumvikana, akemera kuva ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe nk’uweguye ku bushake, ariko batakumvikana, bikamenyekana ko Umukuru w’Igihugu yamweguje.
Ati “Naravuze nti ‘Oya’. Nitubiganiraho, tukumvikana, tukagirana amasezerano, nzabikora. Nibidakunda, uzemera uruhare rwawe, uvuge ko wampagaritse.”
Ngo muri uwo mwanya, Perezida Faye yamubwiye ko agiye kureba Arikiyepisikopi wa Dakar, ko basubukura ikiganiro saa kumi n’ebyiri cyangwa saa moya z’umugoroba, bigeze mu ma saa mbiri n’igice, Umukuru w’Igihugu amwoherereza ubutumwa bumumenyesha ko batongera guhura, ahubwo ko agiye gutangaza ko yamuhagaritse.
Ati “Nyuma y’iminota mike, Umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma mu biro bya Perezida, asoma iteka. Ku bwanjye, icyo nticyari ikibazo kubera ko ni igisubizo nari maze igihe kinini ntegereje. Ariko nari narishyiriyeho umurongo ngenderaho, ko icyo kibazo kitagomba kunturukaho.”

Sonko yabujije Abaminisitiri bo mu ishyaka PASTEF kwitaba Perezida Faye!
Sonko yasobanuye ko umunsi yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, yatashye iwe, amara iminsi itatu atavugana na Perezida Faye, maze ku mugoroba wo ku wa wa 25 Gicurasi atumiza inama y’abaminisitiri bo mu ishyaka PASTEF kugira ngo bafate imyanzuro kuri icyo kibazo.
Yavuze ko ku wa 26 Gicurasi, Perezida Faye yahamagaye abaminisitiri benshi bo muri PASTEF, kugira ngo bahurire ku biro by’Umukuru w’Igihugu, baganire ku bagomba kujya muri guverinoma, abenshi bahita bamumenyesha [Sonko] iby’ubwo butumire, ababuza kujyayo.
Ati “Ku wa Kabiri, abenshi mu bahamagawe barabimenyesheje, mbasaba kutajyayo kubera ko si uko ibintu bigenda. Kuva ubwo, byumvikanaga ko Perezida akora ibye, natwe tugakora ibyacu. Niba ashaka kuvugisha PASTEF, agomba kunyura mu nzira zemewe.”
Nk’uko Sonko yakomeje abivuga, kwanga kunyura mu nzira zateganyijwe ni byo byatumye abaminisitiri bo muri PASTEF banga kwitabira ubutumire bwa Perezida Faye, n’ubwo Umukuru w’Igihugu yabifashe nk’agasuzuguro.
Uyu munyapolitiki yasobanuye ko nyuma y’iminsi nta kuvugana kuba hagati y’impande zombi, yafashe icyemezo cyo guhamagara Perezida Faye, amugaragariza ko ibyo ari gukora binyuranyije n’imirongo PASTEF igenderaho; ari naho yahereye yemeza ko ‘Umukuru w’igihugu atakiri umunyamuryango w’iri shyaka’.
Yagize ati “Ni njye wafashe icyemezo cyo kumuhamagara, mubwira nti ‘Uzi PASTEF neza, uzi uko ikora, wayihozemo. Ntushobora kuza ngo urenge Perezida w’ishyaka, ubuyobozi bw’ishyaka ngo uhamagare abantu ku giti cyabo kandi tutarafunze imiryango’.”

Sonko yagaragaje ko yashatse guhura na Perezida Faye ngo baganire ku bantu bakwiye kujya muri guverinoma bijyanye n’ubwiganze PASTEF ifite mu Nteko, ariko Umukuru w’Igihugu arabyanga, ni bwo yatekereje ko ikibazo kiri hagati yabo cyafashe intera ndende.
Ngo icyo Perezida Faye yemeye ni uko intumwa za Sonko zahura na Minisitiri w’intebe mushya, Aminou Lo, zikaganira na we, kandi ngo ubwo bahuraga yabasezeranyije ko agiye kugeza ibyifuzo byabo ku Mukuru w’Igihugu, hanyuma akabona kubaha igisubizo.
Ati “Namubwiye ko PASTEF ari ishyaka rifite ubwiganze, rifite imyaka 130 mu 165 igize Inteko. Mu gihugu kigendera kuri demokarasi, iyo ibintu biri ku murongo, iyo ugize ikibazo kuri Minisitiri w’Intebe, iyo Minisitiri w’Intebe aguteye ikibazo, usaba ishyaka rifite ubwiganze kuguha undi Minisitiri w’Intebe, agashyiraho guverinoma.”
Ku munsi wakurikiye ikiganiro cya Minisitiri w’Intebe n’intumwa za PASTEF, nk’uko Sonko yabivuze, uwamusimbuye yaramuhamagaye, amumenyesha ko Umukuru w’Igihugu yemeye kuganira na we, hafi saa tanu z’ijoro ryo ku wa Mbere tariki 01 Kamena, Perezida Faye aramuhamagara ngo bahure ariko arabyanga.
Ati “Umunsi wakurikiyeho, yarampamagaye ambwira ko Perezida ampamagara kugira ngo tuganire. Ntiyabikoze. Iminsi ibiri, itatu, ine kugeza ejo, yanyoherereje ubutumwa hafi saa tanu z’ijoro, ansaba kujya ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu; ibintu ntashobora gukora.”
Uyu munyapolitiki yasobanuye ko ubwo yari agiye gusubira mu Nteko, ubutegetsi bwa Faye bwagerageje kumwitambika, bwifashishije Urukiko rw’Ikirenga, anagaragaza ko byari bibi cyane kuko kuva yinjira muri politiki, uru Rukiko ari rwo rwifashishijwe mu kumurwanya.
Ati “Uru rwego ni rwo rwifashishijwe mu kunkura mu kazi nari mfite muri Leta, kumpimbira ibirego, kunshinja ibyaha, kumfunga no kumbuza kuba umukandida. Urebye uko ibintu bimeze ubu, ibi ni byo bikorwa bashaka gukomeza.”
Sonko yavuze ko Aminou Lo wagizwe Minisitiri w’Intebe ntacyo azi ku ishyaka PASTEF, amusaba gukora akazi ke nk’umutekinisiye, ntajye mu mukino wa politiki uri kuba hagati ya Perezida Faye n’ishyaka PASTEF.
Ni mu gihe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 01 Kamena 2026, Perezida Faye yashyizeho abaminisitiri 30 barimo abamaze igihe kinini bazwi muri PASTEF, gusa Sonko yahise atangaza ko yanze ko abanyamuryango b’ishyaka rye bajya muri guverinoma kubera ko atumvikanye n’Umukuru w’Igihugu nyuma y’ikiganiro kirekire bagiranye.



