Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2026, ikipe y’Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro yageze ku mukino wa nyuma w’imikino y’Umurenge Kagame Cup mu mupira w’amaguru, itsinze Mbazi yo mu Karere ka Huye igitego kimwe ku busa.
Ni umukino wabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera, guhera saa Cyenda z’igicamunsi, wari witabiriwe n’imbaga y’abafana b’impande zombi, by’umwihariko ab’Umurenge wa Masaka uhagarariye Akarere ka Kicukiro.
Uyu mukino mu gice cya watangiye ukinirwa cyane hagati mu kibuga, ukabona ko Mbazi irusha Masaka, gusa iminota 45 y’icyo gice irangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri ikipe y’Umurenge wa Masaka yaje ubona ko abakinnyi bumvise inama z’umutoza, nabo batangira gukina neza hagati mu kibuga, ariko Mbazi nayo ikomeza imbaraga yari ifite mu gice cya mbere, aho yanahushije uburyo bwari bwabazwe inshuro ebyiri, umuzamu agataba asigaranye n’umukinnyi bonyine.
Masaka yari yatangiye gukina neza yaje kubona igitego cyitsinzwe na myugariro wa Mbazi ku mupira wari ukaswe neza ku ruhande rw’ibumoso, ashyizeho umutwe umupira uruhukira mu izamu ryari ririnzwe na Ndoli Jean Claude wamamaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda mu makipe nka APR FC n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’.
Nyuma y’uyu mukino, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yashimiye abakinnyi n’abafana ku ishema bahesheje Umurenge, Akarere ndetse n’Umujyi wa Kigali muri rusange, abasaba kwegukana igikombe.
DEA Mutsinzi ati “Mwakoze cyane ndabashimiye mwaduhesheje ishema. Igisigaye dukeneye umwanya wa mbere ntabwo ari uwa kabiri. Turi kumwe muri byose.”

Ni mu gihe mu bagore, ikipe y’Umurenge wa Kacyiru yo mu Karere ka Gasabo Umujyi wa Kigali, nayo yageze ku mukino wa nyuma isezereye iy’Umurenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba, iyitsinze ibitego bitatu kuri bibiri.
Indi mikino ya 1/2 izakinwa kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026, aho kuri Stade ya Muhanga mu bagabo ikipe y’Umurenge wa Nyarugenge wo mu Karere ka Nyarugenge izakina n’iy’uwa Rubengera mu Karere Karongi mu Burengerazuba, naho mu bagore, ikipe y’Umurenge wa Mahembe mu Karere Nyamasheke mu Burengerazuba izakina na n’iy’uwa Mbogo muri Rulindo mu Majyaruguru.
Imikino ya nyuma y’Umurenge Kagame Cup ku rwego iteganijwe hagati ya tariki 20 na 21 Kamena 2026.
Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino:








