Buri mwaka amafunguro atujuje ubuziranenge agira ingaruka ku bayafashe haba ku mubiri, mu buzima muri rusange ndetse no mu bwonko; dore ko abahanga bemeza ko atuma abarenga miliyoni 600 bagira ibibazo byayaturutseho, naho abarenga ibihumbi 420 bakicwa nayo.
Ubushakashatsi bw’Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS), bugaragaza ko abahitanwa n’amafunguro ateguye nabi 30% byabo ari abana bari munsi y’imyaka itanu, iri shami rikanavuga ko imyaka miliyoni 33 y’ubuzima bwiza itakara buri mwaka kubera kurya ibiryo byanduye.
Mu kurwanya amafunguro yanduye, mu byo umuntu agomba gukurikiza harimo, gutunganya ibyo ugiye guteka, gutandukanya ibiribwa no kubiteka neza.
Ugomba gukaraba intoki n’aho gutegurira amafunguro, gutandukanya ibiribwa bifite ibyago byinshi byo guteza ibibazo n’ibindi bifite bike, kubiteka neza no kubikonjesha mu buryo bwiza.
Hari amafunguro aba ariho utunyabuzima tutagaragara dushobora gutera indwara, kandi aba anashobora kudukwirakwiza nko mu rugo no ku bindi biribwa.
Amwe mu mafunguro arimo ateza ibyago harimo inyama z’inkoko, inyama zisanzwe, amagi, imbuto n’imboga bitogeje, amashaza n’ibindi binyamisogwe bitonoye.
OMS isaba abantu kwibuka koza ibikoresho bakoresha, aho bategurira amafunguro nk’aho gukatira imboga, kuronga imboga n’imbuto uko bikwiriye n’ibindi.
Yibutsa abantu kandi niba bafashe ku nyama kujya bibuka gukaraba intoki kuko bishobora gukwirakwiza indwara, mu gihe bagize ibibazo bakihutira kujya kwa muganga.
Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuntu yariye ibiryo byanduye bikamugwa nabi harimo kuribwa mu gifu, kuruka, guhitwa rimwe na rimwe akituma umwanda urimo amaraso, umuriro ndetse hari n’igihe ibiryo byanduye bishobora kugira ingaruka ku muntu mu bijyanye n’ubwonko.
Kuruka no guhitwa ni ibimenyetso mpuruza bishobora gutuma ujya kwa muganga byihuse cyane cyane ku bana, kuko bituma umubiri wumagara umwana akaba yazahara.
Ibi bigaragara cyane igihe umwana yatangiye guhindura imikorere, kugira inyota, kwihagarika gake, gucibwamo, kugira imbaraga nke, kwituma umwanda urimo amaraso, kubabara mu gifu cyangwa mu kibuno, kandi yagize umuriro uri hejuru ya degree Celsius 38,9.
Ku bantu bakuru ni igihe umuntu yatangiye kugira imbaraga nke, guhinduka k’uruhu, umuriro ungana na degree Celsius 39,4, guhora uruka, kwituma ibyoroshye cyane cyane nka gatatu ku munsi, amazi yabaye make mu mubiri, kugira inyota, kumagara mu kanwa kwihagarika gake cyangwa ntibibe n’ibindi.
