Nyuma y’aho tariki 25 Nyakanga umwaka ushize wa 2025, Tanzania n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije gushyiraho no gutangiza ibikorwa by’ibiro by’Ikigo Gishinzwe Ibyambu bya Tanzania (Tanzania Ports Authority) i Kigali mu Rwanda.
Ibyo biro byitezweho gufasha abakiliya bo mu Rwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam kubona serivisi zo kubanza gukurikirana no gusoresha imizigo yabo bari i Kigali, harimo n’ibikorwa byasabaga ko umuntu ajya ku cyambu imbonankubone; ariko kuri ubu serivisi zirenga 90% zitangirwa ku Cyambu cya Dar es Salaam zamaze gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Iyi gahunda igamije kugabanya igihe cyo gusohora no kwakira imizigo ku kigero kirenga 80% ugereranyije n’ibindi byambu byo mu karere, bikazakomeza gushyira icyambu cya Dar es Salaam mu byambu bikora neza kandi byihuse muri Afurika mu rwego rw’ubucuruzi.
Aya masezerano yashyizweho umukono mu 2025 ateganyijwe gushyiwa mu bikorwa ku buryo bwuzuye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27.
U Rwanda rumaze iminsi rugirana ibiganiro byimbitse na Tanzaniya kuko muri uku kwezi kwa Gicurasi 2026, tariki 03 Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Tanzaniya, agirana ibiganiro mu muhezo na mugenzi we Samia Suluhu Hassan, mu gihe na we aherutse mu Rwanda, aho yitabiriye inama yiga ku ngufu za Nikeleyeri tariki 19.
