Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) igaragaza ko ikibazo cy’indwara y’ifumbi cyibasiye inka zo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba cyatumye umukamo ungana na 60% uturuka mu nka zo mu Gishwati utacyakirwa n’amakusanyirizo; aborozi bakagirwa inama y’ibyatuma iyi ndwara icika.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe ku wa 21 Gicurasi 2026, ubwo hizihizwaga umunsi w’inka ku nshuro ya kabiri, gahunda yatangijwe n’Akarere ka Rubavu mu kugaragaza akamaro k’inka mu iterambere ry’abaturage.
Umuyobozi Mukuru muri MINAGRI ushinzwe iterambere ry’ubworozi, Ndorimana Jean Claude, yagize ati “Ikibazo cy’ifumbi y’amabere y’inka gikomeye mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba cyane cyane mu cyanya cya Gishwati cyatumye amata angana na 60% atacyakirwa.”
Yavuze ko basanze iki kibazo giterwa na bamwe mu borozi bivurira amatungo batarabyize, ibi bigatuma hari imiti myinshi bakoresha yatakaje ubushobozi bwo kuvura ikangiza inka aho kuzitaho.
Yavuze kandi ko hari n’abatita ku isuku y’inka nko kudasukura ibiraro n’aho inka zibyagira, hakabaho kandi n’ikibazo cyo gukama inshuro imwe ku munsi cyangwa gukama amabere abiri bagasiga andi abiri ngo baticura amata; dore ko ngo ubundi ahandi ubworozi buteye imbere bakama inshuro 3 ku munsi.
Ndorimana yasabye aborozi mu guhangana n’ikibazo cy’uburwayi bw’ifumbi y’amabere kwifashisha abaganga b’amatungo babyigiye bakabafasha kuvugurura no kunoza ubworozi bwabo, kwita ku isuku mu biraro n’aho inka zibyagira, ndetse no koza icebe ry’inka mbere yo gukama.
Aborozi bagiriwe inama kandi yo gukaraba neza intoki hamwe no koza neza ibikoresho byifashishwa mu gukama, no gukama inshuro ebyiri ku munsi kuko gukama inshuro imwe ari ugutera umusonga inka ikamwa amata menshi.
Umworozi w’intangarugero wo mu Murenge wa Rugerero, Habiyaremye Abdul Karim yagaragaje ko kuvugurura ubworozi byabafashije no kuzamura umukamo n’agaciro k’inka.
Ati “Gahunda nyinshi za Leta zadufashije nk’aborozi ku buvugurura, none inka yaguraga miliyoni 1 Frw igeze kuri miliyoni 5 Frw, ndetse ni umukamo warazamutse ku buryo nk’iyo nka iba ikamwa litiro 25 ku munsi, kandi turaza gukomeza gukurikiza inama twahawe kugira ngo turwanye ifumbi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yagaragaje ko mu guhangana n’ibibazo bibangamiye aborozi birimo n’icy’ifumbi bagiye kugirana imihigo n’aborozi bakayisinyira, ndetse bakazajya bakora isuzuma rihoraho ku buryo buri mbere y’uko hizihizwa umunsi w’inka bazajya babanza kureba ko ibyo bemeranyijwe byagezweho.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yo mu 2025 igaragaza ko mu Rwanda habarurwaga inka 1.727.913, mu gihe i Rubavu ho habarurwa inka 32.645.
MINAGRI igaragaza ko kubera ingamba nyinshi Leta y’u Rwanda yagiye ifata zigamije kuzamura umukamo zirimo no kuvugurura ubworozi bw’inka, byatumye ingano y’umukamo igihugu kibona uzamuka uva kuri litiro 332.000 ku munsi wariho mu 2005, ugera kuri litiro miliyoni 2.9 ku munsi mu 2025.
