Televiziyo ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Pacis TV, yongeye kwagura ibikorwa byayo ifungura ishami rishya muri Diyosezi Gatolika ya Butare, mu rwego rwo kwegera abakirisitu no gukomeza gutanga umusanzu mu iyogezabutumwa rikoresha ikoranabuhanga.
Ibi byabaye mu muhango w’imbonekarimwe wahuriranye no kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe Musenyeri Jean Bosco Ntagungira amaze ari Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare.
Mu ijambo rye, Padiri Jean de Dieu Tumushimire, Umuyobozi Mukuru wa Pacis TV, yavuze ko iri shami rishya rigamije gufasha mu gusakaza ubutumwa bw’ukwemera n’amahoro, ariko nanone rigatanga umuyoboro wo kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye by’iterambere, umuco n’uburezi by’akarere ka Huye n’intara y’Amajyepfo muri rusange.
Yagize ati:
“Diyosezi ya Butare ifite amateka akomeye mu myemerere, mu burezi n’umuco by’u Rwanda. Gufungura ishami hano ni uburyo bwo guhuza ayo mateka n’iterambere rigezweho, kugira ngo ubutumwa bw’ukwemera n’ubumenyi bugere ku bantu benshi bifashishije itangazamakuru rihuje n’igihe.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, Umuyobozi w’Akarere, yavuze ko iri shami rizagira uruhare rukomeye mu guteza imbere abaturage, haba mu rwego rw’imyumvire, uburezi, n’iterambere ry’ubukungu.
Yagize ati:
“Pacis TV itugezeho nk’umuyoboro w’iterambere. Tuzafatanya kuyibyaza umusaruro kugira ngo ifashe abaturage n’abakirisitu kumva no kuganira ku bijyanye n’imibereho, ubumenyi n’ubukungu, bityo Huye ikomeze kuba igicumbi cy’amahoro n’iterambere.”
Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare, wigeze kuba umwe mu batangije Pacis TV kuva mu ntangiriro zayo, yashimangiye ko iri shami ari intambwe ikomeye mu rugendo rwa Kiliziya rwo gukoresha itangazamakuru mu iyogezabutumwa.
Yagize ati:
“Kugira ishami hano muri Diyosezi ya Butare ni iby’agaciro. Bitanga icyizere cy’uko ubutumwa bwiza buzagera kuri benshi, cyane cyane urubyiruko rw’iki gihe rwikundira gukurikirana amakuru n’amahugurwa anyuzwa mu itangazamakuru rya kijyambere.”
Pacis TV, yatangiye gukora mu 2020, imaze kwagurira ibikorwa byayo hanze ya Kigali muri Diyosezi ya Cyangugu, Kibeho muri Diyosezi ya Gikongoro, ndetse n’ubu Butare, rikaba ari ishami rya gatatu rifunguwe.
Iri tangizwa ry’ishami rishya rifatwa nk’indi ntambwe mu kurushaho gufasha Kiliziya Gatolika mu Rwanda gukoresha itangazamakuru nk’igikoresho gikomeye mu gusakaza ubutumwa bw’amahoro, urukundo n’iterambere rishingiye ku ndangagaciro z’ubukirisitu.
