Amb. Bazivamo Christophe yatangiye imirimo mishya aherutse gutorerwa

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025, Amb. Bazivamo Christophe uherutse kugirwa Umunyamabanga mukuru mushya w’umuryango FPR Inkotanyi yatangiye iyi mirimo nyuma y’aho ahererekanyije ububasha na Gasamagera Wellars yasimbuye.

Amb. Bazivamo Christophe yageze kuri uyu mwanya binyuze mu matora yabereye muri Kongere ya 17 y’umuryango FPR Inkotanyi yabaye ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, ku ngoro y’uyu muryango iherereye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

Bazivamo watorewe manda y’imyaka itanu iteganywa n’amategeko y’umuryango yungirijwe na Gasana K. Stephen wahoze ayobora Akarere ka Nyagatare; aho uyu mwanya w’Umunyamabanga mukuru wungirije, hamwe n’uwa visi perezida wa kabiri muri FPR Inkotanyi nawe washyizweho muri iyi Kongere itari isanzwe mu nzego z’ubuyobozi.

Ubwo yaganiraga n’Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) kuri uyu wa Mbere, Tito Rutaremara usanzwe ari umwe mu ba Komiseri muri FPR Inkotanyi, yavuze ko atari ubwa mbere imyanya nk’iyi ibayeho, kuko mu ntangiriro mu 1987, FPR Inkotanyi yari ifite Perezida na visi perezida umwe, ariko ikagira n’Umunyamabanga mukuru n’umwungirije.

Icyakora, ngo FPR Inkotanyi itangiye urugamba, hagumyeho umunyamabanga mukuru hashyirwaho n’umuhuzabikorwa ushinzwe politiki.

Mu gihe cyo kwinjira mu Rwanda, mu masezerano ya Arusha, hasubiyeho perezida w’umuryango n’aba visi perezida babiri; ndetse icyo gihe Umunyamabanga mukuru na we yari ahari, ariko ntabwo yari afite umwungirije; ariko nyuma haje kugaruka urwego rufite visi perezida umwe, n’umunyamabanga mukuru udafite umwungirije.

Tito kandi yavuze ko impinduka zabaye, zatewe n’uko umuyobozi w’Umuryango, Perezida Paul Kagame yasanze abayobozi haba mu buyobozi bw’igihugu, ndetse no mu muryango FPR inkotanyi bategera abaturage; bityo aya mavugurura azafasha mu kugira ngo abayobozi bashyizweho barebe uko abayobozi munsi yabo bakora imirimo uko bikwiye, bazi ko inzego zo hejuru zibareba, zikanababaza icyo bakora.

Amb. Bazivamo Christophe (ibumoso) na Gasamagera Wellars yasimbuye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi.
Uhereye ibumoso: Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa FPR-Inkotanyi, Gasana Karasanyi Stephen; Visi Perezida wa mbere, Uwimana Consolée; Umunyamabanga Mukuru mushya, Bazivamo Christophe; Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe, Gasamagera Wellars na Visi Perezida wa Kabiri, Kayisire Marie Solange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *