Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo witwa Habarurema Jean D’amour ukekwaho gufata ku ngufu abagore batandukanye, nyuma yo kubashukisha amahirwe yo kubona akazi.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ukekwaho icyaha yakoreraga ibikorwa bye mu itsinda (group) rya WhatsApp ryitwa ‘Shaka Umukunzi’, aho hanasangirwaga amatangazo y’akazi ku bantu bagashaka.
RIB ivuga ko Habarurema yatoranyaga abagore bagaragazaga ko bashaka akazi muri iryo tsinda, akabegera mu ibanga; aho ngo yabashukaga ababwira ko yababonyeye akazi i Shyorongi.
Nyuma yo kubiyegereza no kubashyiramo icyizere, yaboherezaga amafaranga y’urugendo akabatumira guhura na we; bagerayo, bivugwa ko yabajyanaga mu ishyamba riri hafi y’aho atuye, aho yabafatiraga ku ngufu akanabambura ibintu byabo abateye ubwoba ko azabica.
Uyu mugabo yafashwe nyuma yo gukekwaho kugaba ibitero ku bantu batandukanye, harimo n’umwana utarageza ku myaka y’ubukure; aho bamwe mu bahohotewe babashije gucika mbere yo gufatwa ku ngufu, n’ubwo umwe bivugwa ko yakomeretse atewe icyuma mu gihe yageragezaga kwirwanaho.
Abahohotewe bavuga ko baturutse mu bice bitandukanye birimo Umujyi wa Kigali ndetse n’uturere twa Kamonyi na Bugesera.
Kuri ubu, Habarurema akurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo gufata ku ngufu, kugerageza kwica, no gusambanya umwana.
RIB yashimiye abantu batanze amakuru yatumye uyu ukekwa afatwa, iburira abishora mu byaha nk’ibi ko bitazihanganirwa, inasaba abaturage gukomeza kwitwararika, cyane cyane birinda abashuka abantu babizeza ibinyoma birimo no kubizeza akazi.
Source: RIB
