Rwanda: Hagiye gutangwa urushinge rurinda VIH/SIDA mu gihe cy’amezi 6

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko guhera tariki 01 Ukuboza 2026, u Rwanda ruzatangira ibikorwa byo gutanga inshinge zikingira abantu kwandura virusi itera SIDA (VIH/SIDA) mu gihe cy’amezi atandatu. 

RBC yavuze ko urwo rukingo rw’amezi atandatu rwitwa Lenacapavir Yeztugo, ruzatangwa ku bigo nderabuzima 12 byatoranyijwe mu Gihugu hose hanizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA.

Umukozi wa RBC ushinzwe gukumira virusi itera SIDA mu bafite ibyago byo kwandura, Dr.Zephanie Nzeyimana, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko uyu muti wageze mu Rwanda tariki 03 Ugushyingo 2026, kandi uzatangwa ku buntu ukanunganira ubundi buryo busanzwe bukoreshwa mu kwirinda kwandura VIH/SIDA.

Ku ikubitiro uru rukingo ruzahabwa abakora uburaya, abaryamana n’abo bahuje igitsina, abantu bashakanye n’abanduye iyi Virusi ariko bo batayifite ndetse n’abakundana n’abayanduye.

Dr. Nzeyimana yavuze ko urukingo ruzajya rutangwa ku buntu hatitawe ku bushobozi cyangwa amikoro y’uwifuza kuruterwa; n’ubwo hari izindi serivisi z’ubuvuzi zijyana no kuruhabwa zishobora kwishyurwa hakurikijwe ubwishingizi umuntu afite nka Mituweli cyangwa ubundi busanzwe bukoreshwa.

Yagize ati “Lenacapavir izatangwa n’ibinini bya PrEP bifatwa buri munsi bizakomeza gutangwa ndetse n’urundi rushinge rwitwa Cabotegravir. Ariko abazahabwa Lenacapavir bazatoranywa hashingiwe ku byago bafite byo kwandura; nk’abakora uburaya, abaryamana n’abo bahuje ibitsina n’abashakanye n’abanduye virusi itera SIDA.”

Ibigo nderabuzima 12 bizatangirwaho Lenacapivir mu Rwanda

Mu cyiciro cya mbere, Lenacapavir izatangirwa mu Ntara zose uko ari enye n’Umujyi wa Kigali.

Mu Mujyi wa Kigali, hatoranyijwe ibigo nderabuzima birimo; icya Remera na  Kacyiru mu Karere ka Gasabo, Kabusunzu muri Nyarugenge na Gikondo muri Kicukiro, naho mu Ntara y’Iburasirazuba, ruzatangirwa ku bigo nderabuzima bya Mukarange na Nyamata.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, ibigo nderabuzima byatoranyijwe ni icya Rubengera n’icya Gisenyi, mu gihe mu y’Amajyaruguru, urukingo ruzahabwa ibigo nderabuzima bya Muhoza (Ruhengeri) na Kinigi, naho mu Ntara y’Amajyepfo, ibigo byatoranyijwe ni icya Gitarama na Rango.

Gutangira gutanga urukingo rwa Lenacapavir bije mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura serivisi zo kuvura no kwita barwayi ba  virusi itera SIDA; aho imibare ya 2025 ya RBC igaragaza ko umubare w’abantu bose bafite virusi mu Rwanda mu  bagera ku 234.000,  ariko igipimo cy’ubwandu mu Banyarwanda bafite hagati y’imyaka 15 na 49 cyamanutse kikagera kuri 2,2%  kivuye kuri 2,7% mu myaka yashize. 

Mu abagore bafite hagati y’imyaka 15-49 ubwandu buri kuri 2,8%, mu gihe mu bagabo bari muri icyo kigero cy’imyaka ubwandu buri kuri 1,5%.

Mu gutanga urukingo rwa Lenacapavir, u Rwanda ruzaba rukurikiye ibindi bihugu byarutangiye byo muri Afurika y’i Burasirazuba nka Kenya na Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *