Perezida wa Sena y’u Rwanda yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda

Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda, H.E Aslan Alper Yüksel kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025, byibanze ku kwagura umubano w’ibihugu byombi ndetse n’uw’Inteko Zishinga Amategeko.

Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier, yavuze ko mu bindi baganiriye harimo gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi, ndetse ko mu gihe cya vuba hazakorwa urutonde rw’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ikoherezwa muri Turukiya, hakajya habaho ibiganiro hagati y’abagize Inteko z’Ibihugu byombi.

Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda Aslan Alper Yüksel, na we avuga ko yishimiye, ibiganiro bagiranye kandi ko yizeye ko bigiye kubafasha kurushaho gushimangira umubano w’u Rwanda n’igihugu cye.

Ibi biganiro kandi byanitabiriwe na ba Visi Perezida ba Sena, Nyirahabimana Soline hamwe na Dr Mukabaramba Alivera.

Ba Visi Perezida ba Sena, Nyirahabimana Soline hamwe na Dr Mukabaramba Alivera nabo bitabiriye ibi biganiro.

U Rwanda na Turukiya bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu bya dipolomasi kuva mu 1980, ndetse muri Mutarama mu 2023 binyuze kuri ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi, hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubutwererane rusange, ikoranabuhanga, umuco na siyansi, ndetse no guhanga ibishya; ni nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu, yagiriraga uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Turukiya kandi yagize uruhare runini mu guteza imbere ibikorwa remezo mu Rwanda, birimo kurangiza imirimo yo kubaka Kigali Convention Center, kubaka BK Arena ndetse ni nabo bavuguruye Stade Amahoro, biciye muri Sosiyete ya SUMMA.

Nyuma y’ibiganiro bafashe ifoto y’urwibutso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *