Pastor Shekinah Keza wamaze gusesekara mu Rwanda, yateguje igiterane kidasanzwe

Mu Karere ka Rubavu hateganyijwe igiterane cyiswe ‘Ubuzima Bufite Intego’ cyateguwe na Pastor Shekinah Keza, aho yatumiye abahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Elie Bahati uzwi mu ndirimbo ‘Nzakomeza Nkwizere’.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Pastor Shekinah Keza yavuze ko iki giterane ari umushinga we bwite yateguye mu rugo iwabo i Rubavu aho yakuriye, ndetse no hafi y’umubyeyi we mu Mwuka, Bishop Gakunde Felix.

Yagaragaje ko yagihaye izina ‘Ubuzima Bufite Intego’ ashingiye ku ijambo ryo muri Bibiliya riboneka mu Abafilipi 3:14.

Uyu mukozi w’Imana usanzwe azwiho ibikorwa by’ubugiraneza, asanzwe atuye muri Canada, ariko kuri ubu arimo kubarizwa mu Rwanda kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Pastor Keza Shakinah n’umwana we ubwo bageraga ku kibuga cya Kigali i Kanombe.

Yavuze ko iki giterane yateguye kigamije kwibutsa abakristo ko bagomba kugira ubuzima bwigenga bushingiye ku Mana, aho kutegereza ko abandi babafatira ibyemezo.

Yagize ati “Muri iyi minsi hari abakristo benshi basigaye bashaka ko abashumba cyangwa abahanuzi babo babafatira imyanzuro y’ubuzima bwabo. Ibi bituma bamwe batakaza icyerekezo, kuko ubuzima bwabo buba buyoborwa n’abandi aho kuyoborwa n’Imana.”

Pastor Keza avuga kandi ko Ijambo ry’Imana rigaragaza ko umuntu wese ufite ukwizera ahabwa ubushobozi bwo gufata ibyemezo mu buzima bwe akabikora ayobowe n’Imana, kandi ko ari ingenzi ko buri mukristo amenya ko afite inshingano zo kubaka ubuzima bwe bufite intego.

Pastor Keza asanga nta mukristo ukwiye gufatirwa imyanzuro ku buzima bwe n’undi muntu.

Iki giterane ‘Ubuzima Bufite Intego’ kizaba tariki ya 02-03 Gicurasi 2026, kikaba cyitezweho gufasha abazacyitabira gusobanukirwa intego y’ubuzima bwabo, gukomera mu kwizera no gufata ibyemezo bishingiye ku Mana, aho gushingira ku bitekerezo by’abandi.

Kizajya kiba kuva saa munani z’amanywa, kuri Zion Temple Rubavu, mu gihe kizanaririmbwamo n’abaramyi barimo Elie Bahati, Tresor Nguweneza, Rachel, Prince na Asaph Worship Team; mu gihe ijambo ry’Imana rizagaburwa na Pastor Shekinah Keza na Bishop Gakunde Felix.

Igiterane ubuzima bufite intego kizabera kuri Zion Temple i Rubavu, kizaba kirimo n’abaramyi batandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *