Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse ibiganiro byari bihuje intumwa zayo n’iz’u Burusiya kuva muri Gashyantare 2025, byari bigamije gushaka uburyo bwo kugarura umubano hagati y’impande zombi no gukemura intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiye muri Gashyantare 2022.
Ibi biganiro, byari byaherukaga kuba muri Mata 2025, byari bitegerejwe gusubukurwa, nk’uko byari byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Burusiya, Sergei Ryabkov. Icyo gihe yagize ati: “Ni kare ho gutangaza itariki ariko nizeye ko ibiganiro bizaba vuba.”
Ariko kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2025, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari zo zafashe icyemezo cyo kubihagarika burundu.
Yagize ati: “Inama yari kuzakurikiraho muri gahunda y’ibiganiro bigamije gukuraho imbogamizi kugira ngo ibikorwa bya dipolomasi by’ibihugu byombi bisubizwe ku murongo muzima yahagaritswe n’Abanyamerika.”
U Burusiya bwavuze ko ibi biganiro byari ingenzi cyane, kuko kuva Perezida Joe Biden yagera ku butegetsi, umubano hagati y’ibihugu byombi wagenze usubira inyuma cyane, ugera aho bise “munsi ya zeru,” cyane cyane kubera intwaro nyinshi Amerika yahaye Ukraine.
Maria Zakharova yongeyeho ko u Burusiya bwifuza ko “ikiruhuko” Amerika yafashe mu biganiro bitazaba kirekire, kuko hari byinshi byari byitezwe muri iyo nama yari iteganyijwe.
Mu gihe impande zombi zari zitegereje ikindi cyiciro cy’ibiganiro, intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yakomeje gufata indi ntera. Ku wa 15 Kamena, igisirikare cy’u Burusiya cyarashe uruganda rutunganya peteroli rwa Kremenchuk ruherereye mu Ntara ya Donetsk, rukaba rwarangiritse bikomeye.
Ibi byongera gushimangira ko mu gihe inzira ya dipolomasi ikomeza guhagarara, ibikorwa bya gisirikare bihora byiyongera, bikabangamira amahirwe y’amahoro arambye mu karere.
