REMA na ENVIROSERVE mu rugamba rwo guhashya ingaruka z’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), ku bufatanye na Sosiyete ikora ibikorwa byo gukusanya no gutunganya imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresha amashanyarazi (Enviroserve Rwanda), barasaba abaturarwanda kubagezaho ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresha amashanyarazi bishaje; kugira ngo binagurwe ndetse bibungabungwe mu rwego rwo kurinda ko byakwangiza ubuzima bwabo n’ibidukikije.

ENVIROSERVE Rwanda ni uruganda rukorera mu cyanya cy’inganda cya Bugesera, aho kugeza ubu rukusanya hejuru ya 40% by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje (E-Waste) birimo telefone, mudasobwa, televiziyo, kettle, Frigo, Microwaves, ipasi, printer, insinga z’amashanyarazi n’ibindi; mu rwego rwo kugabanya uburozi buturuka mu myanda y’ikoranabuhanga ndetse no kunagura (gusana) ibyashaje bikongera gukoreshwa.

Umuyobozi wa ENVIROSERVE Rwanda, Olivier Mbera, avuga ko imyumvire ikiri hasi ku baturarwanda, kuko baba bumva ko ibikoresho by’ikoranabuhanga n’iby’amashanyarazi bishaje baba bakomeza kubibika, batazi ko byangiza ubuzima bwabo n’ibidukikije muri rusange.

Ati “Ntabwo ari byiza kubibika mu rugo kuko habamo ibinyabutabire, uko ubitindana byaramaze gusaza ibyo binyabutabire bishobora gusohoka, nko ku matelefone cyangwa batteries (batiri) zarabyimbye, iyo zimenetse powder (puderi) zirimo zigasohoka zitera amakanseri.”

Akomeza agira ati “Ikindi hari igihe mwumva ngo firigo yarashaje, ishiramo gaze (gas); iyo gaze iba yagiye hehe? Iba yasohotse. Uko isohoka mu rugo ni ko yangiza ubuzima yangiza n’ibidukikije. Nayo turayifata igatunganywa neza ku buryo yakongera igakoreshwa.”

Umuyobozi wa Enviroserve Rwanda, Olivier Mbera, asanga imyumvire ikiri hasi kuko abantu baba bumva bakomeza kubika ibikoresho by’ikoranabuhanaga batagikoresha.

Mbera avuga kandi ko uretse kuba bakusanya ibi bikoresho, hari n’ibyo banagura bikongera gukoreshwa, aho yatanze urugero rwa mudasobwa zigera ku bihumbi 40 basubije ubuzima zikongera gukoreshwa, hakaba hari n’ibyuma bakuramo bigasubira mu nganda gukoreshwa, mu gihe ibinyabutabire byangiza ubuzima bw’abantu (hazardous materials) byo babibungabunga, bigashyirwa ahabugenewe.

Uyu muyobozi wa ENVIROSERVE Rwanda yasabye ko abantu bose bafite ibi bikoresho batagikoresha nta mpamvu yo kubigumana mu ngo zabo, ahubwo ko babigeza ku makusanyirizo yabo cyangwa bakanyura mu buryo bw’ikoranabuhanga (application) bwa Enviroserve bakajya kubitwara; na cyane ko ibishobora kongera gukoreshwa babigura.

Mbera avuga ko ibikoresho by’ikoranabuhanga n’iby’amashanyarazi bishaje ariko bishobora gusubizwa ubuzima bigakoreshwa, Enviroserve irabigura.

REMA ivuga ko iyi myanda ishobora guteza akaga, igasaba gukurikiza amategeko

Ni mu gihe Beatha Akimpaye ukuriye ukuriye ishami ry’iyubahirizwa ry’amategeko arengera ibidukikije muri REMA, avuga ko ibikoresho by’ikoranabuhanga n’iby’amashanyarazi bishaje bishobora guteza akaga.

Ati “Ibi bikoresho by’ikoranabuhanga turabikeneye kugira ngfo tugendane n’iterambere, ariko iyo byahindutse imyanda ntibicungwe neza bishobora guteza akaga ku bidukikije, ku buzima bwaba ubwacu n’ubw’urusobe rw’ibinyabuzima; bityo rero ababifite nibahamagare Enviroserve cyangwa begere amakusanyirizo hirya no hino mu gihugu, nayo igire icyo ibikoraho ibisubiza ubuzima ibindi ibishyingure mu buryo butangiza ibidukikije.”

Akimpaye yibukije abanyarwanda kandi ko atari iyo myanda y’ikoranabuhanga gusa, kuko hari n’imiti n’ibikoresho ivamo biba kwa ahatangirwa serivisi z’ubuzima, ibinyabutabire biri muri za Laboratwari n’ahandi; bikwiriye kubungwabungwa kugira ngo bidahinduka uburozi ku buzima; anibutsa ko Leta yashyizeho amategeko n’amabwiriza y’uburyo iyo myanda icungwa, asaba abayifite kubahiriza ibyo amategeko ateganya birengera, banarengera abandi kuko iyo ibidukikije bihumanye bidatoranya.

Akimpaye Beatha avuga ko ibi bikoresho bishobora guteza akaga, agasaba abantu bose kubahiriza ibyo amategeko n’amabwiriza biteganya.

Uruganda ENVIROSERVE Rwanda rwashinzwe na Leta y’u Rwanda mu 2018, irwegurirwa umushoramari ariko ikomeza gukora ubukangurambaga, rukaba rufite amakusanyirizo 27 mu gihugu hose; ni ukuvuga muri buri Karere n’Umujyi wa Kigali, rukaba rumaze gukusanya ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresha amashanyarazi bigera kuri toni 8.500; Umuyobozi warwo akavuga ko ibyo bakusanya bikiri bike ugereranije n’ibyakabaye bikusanywa, kuko bakusanya hejuru gato ya 40% gusa by’ibyo bakabaye bakusanya.

Ibi bikoresho iyo bigeze muri Enviroserve bikurwamo ibishobora kongera gukoreshwa.
Hari ibitunganywa bigasubira mu nganda gukoreshwa.
Mu nsinga naho hari ibikurwamo bikongera gukoreshwa.
Ibinyabutabire byakwangiza ubuzima, birabungwabungwa bigashyirwa ahabugenewe, aho hari n’ibyoherezwa mu mahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *