Nyuma y’aho ku mugoroba wa tariki ya 16 Gicurasi 2026, ahagana mu masaha ya Saa kumi n’ebyiri, Urwego Mpuzamahanga Rushinzwe imirimo y’insigarira y’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (IRMCT) rwatangaje ko Kabuga Félicien wakurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yapfuye, iperereza ryagaragaje ko yapfuye arimo kurya, ndetse ko yishwe n’indwara yari asanzwe afite.
Kabuga wafatwaga nk’umuterankunga ukomeye wa Jenoside, yapfuye hashize hafi imyaka itatu IRMCT ihagaritse urubanza rwe, isobanura ko atagifite ubushobozi bwo kuburana bitewe n’uburwayi buterwa n’izabukuru burimo kwibagirwa.
IRMCT yahise itangaza ko dosiye ya Kabuga wari ugifungiwe by’agateganyo i La Haye yahagaritswe burundu, iha umucamanza Alphons Orie inshingano yo gutangiza iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku cyateye urupfu rwe.
Tariki ya 6 Nyakanga, Orie yagejeje kuri Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, raporo y’isuzuma ryakozwe ku rupfu rwa Kabuga.
Muri iyi raporo y’impapuro 16, ishingiye ku biganiro yagiranye n’abakozi n’abayobozi bo muri gereza ya Loni, Orie yasobanuye birambuye ibyabaye mbere y’urupfu rwa Kabuga n’ibyakurikiyeho, byashingiweho mu kwemeza igishobora kuba cyaramwishe.
Uyu mucamanza yasobanuye ko mu gitondo cyo ku wa 16 Gicurasi 2026, ahagana saa mbili n’igice ku masaha yo mu Buholandi, abakozi b’ibitaro by’imfungwa bya Haaglanden basanze Kabuga mu cyumba yabagamo kugira ngo bamusukure kandi bamuhe ifunguro rya mu gitondo.
Yavuze ko saa tanu n’iminota 13, Kabuga abifashijwemo n’umukozi wa gereza ya Loni yahamagaye kuri telefoni umwe mu bakobwa be, baganira mu gihe kigera ku minota irindwi.
Nk’uko yakomeje abisobanura, ahagana saa sita z’amanywa, umukozi muri ibi bitaro yafunguye urugi rw’icyumba cya Kabuga, amuha ifunguro rigizwe n’umuceri, karoti, inyama, icyayi na Yogourt, nyuma arasohoka, asiga akinze.
Saa sita n’iminota 50, undi mukozi yahengereje mu kadirishya k’ubugenzuzi kari ku rugi rw’icyumba Kabuga yarimo, abona yicaye ku kagare k’abafite ubumuga, yanaze ijosi, akeka ko ahari yasinziriye.
Nyuma, uyu mukozi yafunguye urugi rw’iki cyumba, anemerera ushinzwe isuku kwinjira.
Akigeramo imbere, yasanze Kabuga atamaze ifunguro yari yahawe n’ibiriherekeza (dessert).
Bagenzuye neza, babona ko Kabuga atagihumeka, maze biruka bajya kumenyesha ababakuriye.
Kubera ko nta byuma bifata amashusho byari muri iki cyumba, abakoze iperereza bahisemo gukoresha ayafashwe hanze, basanga nta wundi muntu winjiyemo nyuma yo kumuha ifunguro rya saa sita.
Saa sita n’iminota 51, umuforomo yegereye muganga wari ku kazi, wari mu nzira amanuka mu gice cy’inyubako cyo hasi, amubwira inkuru ya Kabuga, ni ko kwerekeza muri iki cyumba, muganga asuzuma niba ahumeka, nyuma y’umunota umwe yemeza ko yapfuye.
Inkuru y’urupfu rwa Kabuga ikimara kwemeza, telefone zaracicikanye, saa sita n’imimota 59 Umuyobozi Mukuru wa gereza ategeka ko urugi rw’icyumba Kabuga yarimo gifungwa, kandi ko abanyura hafi yacyo bakandikwa, n’igihe bahabonekeye kikandikwa.
Saa kumi n’iminota 20 z’umugoroba, urugi rw’icyumba Kabuga yarimo rwongeye gufungurwa, hinjiramo muganga w’inzobere mu gusuzuma imirambo aherekejwe n’undi wo kuri ibi bitaro wari ku kazi, abaforomo babiri n’abacungagereza babiri.
Muganga w’inzobere yazengurutse mu cyumba, abona nta kintu kidasanzwe kirimo ku buryo cyatuma akeka ko Kabuga yishwe, abona uwapfuye yicaye mu kagare k’abafite ubumuga, atamaze ibiryo yari yahawe.
Uyu muganga, abifashijwemo n’uwari usanzwe kuri ibi bitaro bakuye umurambo wa Kabuga muri aka kagare, bawuryamisha ku buriri, bawambura imyenda, maze batangira kuwusuzumira inyuma.
Basuzumye umutwe, amaso, umunwa, ijosi, igihimba n’izindi ngingo z’umubiri wa Kabuga, ntibabona ikimenyetso kigaragaza ko yaba yagiriwe nabi nk’ibikomere cyangwa ibisa na byo, ni bwo banzuye ko ashobora kuba yazize urupfu rusanzwe.
Saa kumi n’iminota 37 z’umugoroba ni bwo umuganga w’inzobere yasohotse mu cyumba cya Kabuga, saa kumi n’ebyiri n’iminota 22 Umuyobozi Mukuru wa gereza yanzura ko umurambo ujyanwa mu kigo kibikwamo imirambo iri hafi gushyingurwa kuko yari amaze kwemeza ko nta perereza ryari rikenewe.
Saa mbili n’iminota 17 z’umugoroba, umurambo wa Kabuga wakuwe muri iki cyumba, ujyanwa muri iki kigo kiri mu Mujyi wa La Haye. Byagaragaye ko kubaga umurambo kugira ngo hakorwe isuzuma ry’imbere nko gupima niba hari uburozi yariye bitari ngombwa.
Tariki ya 20 Gicurasi 2026, ushinzwe ibikorwa byo gusuzuma ibimenyetso bya gihanga muri Haaglanden yatanze indi raporo ivuga ko Kabuga yishwe n’indwara y’umutima, ashimangira ko isuzumamurambo ry’imbere ridakenewe.
Orie yasobanuye ko uwo munsi, urwego rubishinzwe i La Haye rwatanze icyemezo cy’uko Kabuga yapfuye; ibyo bikorwa kugira ngo umurambo we ukurwe mu Buholandi.
Tariki ya 28 Gicurasi, umuryango wa Kabuga wakuye umurambo we mu Buholandi. Nubwo Orie atagaragaje aho wajyanywe, byamenyekanye ko washyinguwe mu gace ka Waterloo mu Bubiligi mu ibanga rikomeye.
Orie yamenyesheje Graciela ko yasanze Kabuga yazize urupfu rusanzwe rushobora kuba rukomoka ku ndwara nyinshi yari asanganywe zirimo umutima, bityo ko iperereza ridakenewe.
Inkuru ya Igihe
