Rwanda: Hagiye gutangizwa uburyo bwo gusura abagororwa  hifashishijwe ikoranabuhanga

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Gashyantare 2026, Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora mu Rwanda (Rwanda Correctional Service-RCS), rwatangaje ko mu rwego rwo kugabanya umuvundo ugaragara ku magororero umunsi w’isurwa, hariho hategurwa uburyo bwo gusura hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga(Online).

Ibi byatangajwe na Komiseri Wungirije w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (Deputy Commissioner General of Prisons- DCGP), Rose Muhisoni mu kiganiro n’itangazamakuru; ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa mu nkiko.

Muri icyo kiganiro, umwe mu banyamakuru   yabajije urwego rwa RCS ikibazo kigaragara ku magororero ku munsi wo gusura; aho usanga hari umurongo muremure ku buryo bamwe mu bafite intege nke nk’abageze mu zabukuru n’abandi, usanga bibabera imbogamizi zo kubona abo bagiye gusura.

Mu gusubiza icyo kibazo, DCGP Rose Muhisoni, yavuze ko iki kibazo kizwi kandi kigiye kubonerwa igisubizo mu minsi ya vuba.

Ati” Ubu hariho harategurwa uburyo bwo gusura binyuze mu ikoranabuhanga aho umuturage azajya yandika asaba gusura umuntu we binyuze mu buryo bwa Online, kugirango uwo asura ategurwe bityo bizoroshya iriya mirongo, kubera ko ko akenshi iriya mirongo iba miremire kuko hari igihe usanga n’uwaje gusurwa adahita aboneka vuba.”

DCGP Muhisoni yavuze ko ubu buryo bwo gusura hifashishijwe ikoranabuhanga buteganyijwe gutangira ku mezi abiri ari imbere; bivuze ko nta gihindutse muri Mata cyangwa Gicurasi uyu mwaka wa 2026 iyi gahunda izaba yifashishwa n’abasura ababo mu Magororero atandukanye yo mu Rwanda.

DCGP Muhisoni avuga ko mu mezi abiri ari imbere uburyo bwo gusura habanje kubisaba hifashishijwe ikoranabuhanga bizatangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *