Sean Combs uzwi cyane ku izina rya Diddy, uri mu maboko y’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafashe icyemezo gikakaye cyo kwanga amasezerano yo kwemera ibyaha yashyizwe imbere n’ubushinjacyaha, maze yemeza ko yiteguye guhatana mu rubanza rukomeye ruzatangira ku ya 5 Gicurasi 2025.
Uwo muhanzi w’imyaka 55 ashinjwa ibyaha bikomeye birimo ubucuruzi bw’abantu, gufata abagore ku ngufu no kubashora mu mibonano mpuzabitsina ku gahato, byose bikaba byarabaye mu bihe bitandukanye byaranze ubuzima bwe bwo mu myidagaduro.
Mu byaha bikomeye akurikiranyweho harimo n’ibijyanye n’umubano we wa kera na Cassie Ventura, wabaye impamvu y’imanza zasubiye inyuma nyuma y’uko hagaragaye amashusho amugaragaza amukubita muri hoteli yo i Los Angeles mu 2016.
Diddy amaze amezi arenga arindwi afungiwe muri Gereza ya Brooklyn. Ku itariki ya 1 Gicurasi 2025, ubwo yaburaga bwa nyuma mbere y’uko urubanza rwe rutangira, yahakaniye imbere y’urukiko ko yemeye kujya mu rubanza aho kwemera icyaha ngo arengerwe n’amasezerano y’ubushinjacyaha.
Abamwunganira bavuga ko ibivugwa ko yabayeho nk’uwakoze ibyaha bikorwa ku gahato bidafite ishingiro kuko, ngo byabaga byumvikanyweho hagati y’impande zombi.
Hari amakuru ko mu byo azifashisha mu kwiregura harimo n’impuguke mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe izagaragaza ko yari afite ikibazo cy’ubwonko cyatumaga adafata ibyemezo bifite ireme kubera ingaruka z’ibiyobyabwenge n’inzoga.
Urubanza rwe ruvugwaho kuzamara ibyumweru umunani, rukaba rwitezweho gutanga icyerekezo ku mibereho y’icyamamare cy’ibihe byose cyashinjwe ibikorwa bishobora kumushyira muri gereza ubuzima bwe bwose.