Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, Ndamyimana Daniel, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’ ubugenzacyaha (RIB) akekwaho gutangiza icyumweru cy’icyunamo igihe kitaragera.
Gitifu Ndamyimana Daniel yatawe muri yombi ku wa 11 Mata 2026, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe kubera gushaka gutangiza igikorwa cyo kwibuka kuva tariki ya 6 Mata 2026, itariki izwiho ko aribwo indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvénal yahanuriweho agapfa.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko Ndamyimana Daniel akurikiranyweho icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda.
Yagize ati “Ndamyimana Daniel yatawe muri yombi nyuma yo kugaragaza ko yifuzaga ko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 mu Murenge wa Bugarama, bikorwa ku wa 6 Mata 2026, itariki yifashishwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.”
Nk’uko bisanzwe Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 bitangira tariki ya 07 Mata ya buri mwaka aho habaho iminsi irindwi y’icyumweru cy’icyunamo gikurikirwa n’indi minsi yo gukomeza kwibuka abatutsi bishwe kugeza ku minsi 100; bivuze ko bikorwa kugeza tariki ya 03/07 ya buri mwaka.
Ntabwo ari Ndamyimana Daniel gusa ukurikiranweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, kugoreka amateka ya Jenoside no kuyipfobya; kuko RIB yanatangaje ko hari Dosiye 47 zirimo abantu 53 bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ibyaha bikekwa ko byakozwe mu cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri uyu mwaka wa 2026.
Itegeko Nº 59/2018 ryo kuwa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo mu ngingo yaryo ya 5 ivuga guhakana jenoside aho igira iti
“Umuntu ukorera mu ruhame igikorwa kigamije; kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside, kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda, kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri (2), kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe; aba akoze icyaha.”
Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).
Ni mu gihe ingingo ya 6 yo ivuga ku gupfobya Jenoside aho igira iti
“Umuntu ugaragariza mu ruhame kandi ku bushake, imyitwarire igamije kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside, koroshya uburyo Jenoside yakozwemo, kugaragaza imibare itariyo y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi n’abakoze icyaha.”
Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).
