Izamuka ry’ibiciro bya lisansi ryatumye ibiciro by’ibiribwa bizamuka i Kigali

Abacuruzi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bavuga ko ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze byazamutse mu byumweru bishize, bakabihuza n’izamuka ry’ibiciro bya lisansi ryatewe n’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati, ryazamuye ibiciro by’ubwikorezi.

Ku wa 3 Mata 2026, Ikigo gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangaje izamuka ry’igiciro ntarengwa cy’ibikomoka kuri peteroli; aho lisansi yazamutse iva ku mafaranga y’u Rwanda 1,989 igera ku 2,303 kuri litiro, naho mazutu iva ku 1,948 igera ku 2,205.

Ibi biciro bishya, birimo n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT), byatangiye gukurikizwa ku wa 4 Mata 2026 saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Ibi byakurikiye indi mpinduka yabaye ku wa 5 Werurwe 2026, ubwo lisansi yari yashyizwe kuri 1,989 na mazutu kuri 1,948; zatumye n’ibiciro by’ingendo byiyongera, bituma no gutwara ibicuruzwa mu gihugu bihenda.

Mu gace k’ubucuruzi ka Gisimenti, abacuruza imbuto bavuga ko ingaruka zahise zigaragara, zigira ingaruka ku mbuto zituruka hanze ndetse n’iz’imbere mu gihugu.

Donatille Murekeyisoni, ucuruza imbuto muri ako gace, yabwiye The New Times ko impinduka zatangiye kugaragara hashize ibyumweru bibiri.

Ati “Mango zavaga muri Kenya twaguraga amafaranga 600 cyangwa 700 kuri imwe, ubu zigeze hagati ya 900 na 1,000. Tuzigurisha hafi 1,500, zivuye kuri 900 cyangwa 1,000.”

Yongeyeho ko n’ibiciro ku kilo byazamutse, aho cyaguraga hagati ya 1,000 na 1,200 ubu kiri hafi 1,500, bakakigurisha 2,000, kivuye kuri 1,500.”

Yavuze ko n’ibiciro by’ubwikorezi byikubye kabiri, agira ati “Njya Nyabugogo inshuro eshatu mu cyumweru. Gutwara umufuka byari 1,000 ubu ni 2,000.”

Inkeri (watermelon), ahanini zivuye muri Tanzania na Uganda, nazo zarazamutse, aho imwe yaguraga 2,000 ubu ni 4,000; bakazigurisha hafi 5,000 zivuye kuri 3,000, n’ubwo rimwe na rimwe bagabanya bakazigurisha 4,500 kugira ngo badahomba; gusa ngo abakiriya ntibaramenyera ibi biciro bishya.

Amacunga nayo ngo yarazamutse, kuko ikilo cyabageragaho kivuye muri Uganda na Tanzania cyazamutse kiva kuri 700 kigera ku 1,200, naho igiciro cyo ku isoko kiva kuri 1,000 kigera hafi 1,500.

Murekeyisoni yavuze kandi ko na Pome ziva muri Afurika y’Epfo nazo zazamutse, aho agasanduku kageze ku 160,000 kavuye hafi ku 86,000; ndetse ko Pome imwe yaguraga 500 ubu igera kuri 700 bitewe n’ingano n’ubwiza bwayo.

Amacunga ava muri Afurika y’Epfo nayo yavuye kuri 450 agera hagati ya 800 na 900, agacuruzwa kugeza kuri 1,000; kimwe n’amashaza nayo yazamutse, ava kuri 2,000 agera ku 2,500, aho abacuruzi bavuga ko bayaguraga hagati ya 1,500 na 1,700 ubu ari hafi 2,000.

Ku isoko rya Kimironko, umucuruzi w’ibikoresho byo kwisiga Innocent Karinda yavuze ko ibiciro bitarahinduka kubera ko bagifite ububiko.

Ati “Ntituramenya ibizaba ububiko nibushira, kuko nta bundi bwatumijwe kuva ibiciro bya lisansi byazamuka. Ibicuruzwa biva i Dubai.”

Mu rwego rw’ubworozi bw’amafi, Themistocles Munyangeyo, nyiri sosiyete Fine Fine Ltd, yavuze ko ibiciro by’umusaruro byazamutse.

Yagize ati “Ugereranyije n’ukwezi gushize, ibiryo by’amatungo byazamutseho 15%, ariko abaguzi ntibemera izamuka ry’ibiciro, kandi n’isoko riragabanuka. Ibiryo byaguraga 1,200 ku kilo ubu ni 1,400, naho ibyaguraga 1,700 ubu ni 2,000.”

Yongeyeho ko n’ubwiyongere bw’ibisabwa bwagabanutse, kuko nk’i Rubavu, ubusanzwe baguraga toni umunani ku munsi, ubu ni zirindwi; aho ngo ibiciro biri hagati ya 4,300 na 4,800 ku kilo i Rubavu, na 5,200 na 5,700 i Kigali; ibi ngo bigatuma abantu bahitamo kugura ibiribwa by’ibanze nk’umuceri.

Abacuruza inyama nabo bavuga ko ibiciro byazamutse, aho uwitwa Anastase Shumbusho wo ku isoko rya Nyabugogo yavuze ko inyama zigeze kuri 7,000 ku kilo zivuye kuri 6,500; ariko ngo hari ibitarahindutse cyane nk’ifi ya Tilapia ikiri ku 6,000 ku kilo, iya Thomson yavuye kuri 3,500 igera kuri 4,000, naho inkoko z’ubwoko bwihariye ziguma hagati ya 4,000 na 4,500.

Ibindi bicuruzwa by’ibanze nabyo byarazamutse; aho ku isoko rya Nyabugogo, Margarette Mukabaziga yavuze ko umufuka w’umuceri wa Pakistan wa kilo 25 ugeze ku 30,000 uvuye kuri 28,500, n’ubwo ku isoko utarahinduka, mu gihe umuceri wa Tanzania wagumye kuri 46,000.

Indagara zavuye kuri 2,800 zigera kuri 3,500, zigacuruzwa hagati ya 3,500 na 4,000, amavuta yo guteka nayo yazamutse, aho litiro 20 zavuye kuri 45,000 zigera kuri 55,000.

Ifu y’imyumbati yazamutse cyane ku rwego rw’abacuruzi benshi, iva hagati ya 400 na 500 igera kuri 800, ubu igurishwa 1,000 ivuye kuri 700; ibi ngo bigaterwa n’ibura ry’imyumbati n’ingorane zo kuyumisha mu gihe cy’imvura.

Ifu y’ibigori byo mu gihugu igeze kuri 1,200 ku kilo ivuye kuri 1,000, iva muri Uganda yazamutseho gato, iva kuri 24,500 igera kuri 25,000 ku mufuka wa kilo 25, igacuruzwa 25,500.

Ibirayi n’ibishyimbo byo ntibyazamutse vuba aha, kuko ibirayi biri kuri 650 bikagurishwa 700, naho ibishyimbo biri hafi 1,300.

Ibiciro bya gaze yo guteka nabyo byazamutse cyane, aho uwitwa Clement Mbonigaba ucuruza gaze i Nyabugogo, yavuze ko byabatunguye, kuko icupa ry’ibilo 6 rigurwa 13,000 rikagurishwa 14,000 rivuye kuri 9,300 rikagurishwa 10,000.”

Ni iki kiri gukorwa?

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko leta igikomeje gusuzuma ingaruka z’izamuka ry’ibiciro bya lisansi, harimo n’uko bishobora kongera kuzamuka.

Yagize ati: “Ingaruka ziracyasuzumwa, kandi ingamba zirimo gufatwa buhoro buhoro.”

Yavuze ko hashobora gutekerezwa ku nkunga (subsidies) bitewe n’inzego zagizweho ingaruka cyane, kandi icyemezo kizafatwa nyuma yo gusuzuma neza, anavuga ko hashobora no gushyirwa imbere gutanga lisansi ku nzego zimwe na zimwe, n’ubwo bitaragerwaho kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *