U Rwanda na KOICA byamuritse umushinga wa miliyoni 6,5$ wo kongerera urubyiruko ubumenyi mu by’ikoranabuhanga

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo n’Ikigega cya Koreya y’Epfo gishinzwe Iterambere (KOICA) byamuritse ku mugaragaro umushinga w’imyaka ine, ufite agaciro ka miliyoni 6.5$, wo guteza imbere ikoranabuhanga rirambye mu gufasha urubyiruko guhanga imirimo.

Uyu mushinga kandi uzafasha kwagura imiyoboro ihuza urubyiruko rushaka akazi n’abagatanga harimo no gutanga imenyerezamwuga mu nzego zose.

Ministiriri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka, yagaragaje ko uyu mushinga uzaba ufite umwihariko.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo kandi igaragaza ko uyu mushinga uzafasha kuzamura umubare w’ababona akazi binyuze mu kubahuza n’abagashaka aho kugeza ubu abasaga ibihumbi 8 bakabonye muri gahunda nk’izi.

Uhagarariye Ikigega cya Koreya y’Epfo gishinzwe Iterambere (KOICA) mu Rwanda, Kim Jinhwa, avuga ko iyi ari imwe mu mushinga migari iki kigega kizakorana na Leta y’u Rwanda muri iyi myaka 5 ya NST2

Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa ukaba uzamara imyaka ine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *