Kwibuka 32: Abantu 59 nibo batawe muri yombi mu cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko mu cyumweru cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu 59 batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo.

Imibare ya RIB igaragaza ko muri iki cyumweru cyatangiye ku wa 7 Mata, kirangira ku wa 13 Mata 2026, habonetse ibirego 47 by’ingengabitekerezo ya Jenoside. Byagabanyutseho 38,2% kuko mu gihe nk’icyo mu 2025 hari habonetse ibirego 76.

Abatawe muri yombi bakekwaho ibi byaha bo bagabanyutseho 27,2% bagera kuri 59 mu 2026, bavuye kuri 81 mu 2025.

Abafunzwe bakekwaho ibyaha by’ivangura no guhembera amacakubiri bo bagabanyutseho 16,7% bagera kuri batanu, bavuye kuri batandatu mu 2025.

Intara y’Amajyepfo ni yo ifite umubare munini w’ibi byaha kuko ifite ibirego 14, igakurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba ifite 13, iy’Iburengerazuba ikagira 10, mu Mujyi wa Kigali haboneka birindwi, mu gihe mu Majyaruguru habonetse bitatu; bikaba biregwamo abantu bose hamwe 59.

U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko n’ubwo hashize imyaka 32 Jenoside ihagaritswe, hakiri ikibazo cy’abafite ingengabitekerezo haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Ku wa 8 Mata 2026, ubwo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatangizaga Inama Mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside, yagaragaje ko iyi ngengabitekerezo ikwiriye kurwanywa abantu bivuye inyuma.

Yagize ati “Mu bihugu byo mu Burengerazuba nta gihugu gishobora gukora amarorerwa yo gukorana n’Aba-Nazi ngo amahanga areke kugikubita ahababaza. Ariko dore RDC ku mugaragaro irakomeza gusakaza Politiki yimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside, bagakomeza gufasha bariya ba Nazi bo mu mutima wa Afurika ari bo FDLR, bakanabashyira no mu ngabo zabo.”

Icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, cyatangiye tariki 07 gisoza ku ya 13 Mata 2026; mu gihe kwibuka bikomeje mu minsi 100 hirya no hino mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *