Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO), Dr Frank Habineza, asanga kutavuga rumwe na Leta y’u Rwanda (‘opposition’-opozisiyo) atari ukurwana cyangwa kwangiza ibyo abantu bagezeho biyubaka nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe; ahubwo ko ari ugutanga ibitekerezo, ni ugushaka ibisubizo ku bibazo bigihari.
Ibi Dr Frank Habineza uyobora NFPO muri iki gihe, yabigarutseho ku wa Mbere tariki 13 Mata 2026 ubwo hibukwa by’umwihariko abanyepolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazira ubwoko, ibitekerezo bya politiki, kurwanya ikibi no kwanga akarengane; umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Rebero ruruhukiyemo abo banyepolitiki.
Dr Habineza ati “Abanyepolitiki twibuka uyu munsi bishwe bazira ubutwari bwabo bwo kurwanya ingoma y’igitugu no kwanga akarengane. Babikoze baharanira ko Igihugu kirangwa n’imiyoborere iha agaciro Abanyarwanda bose, nta vangura.”
Yavuze ko ubuyobozi bubi bwabayeho mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bwagize uruhare mu kubiba urwango n’amacakubiri; iyi politiki mbi ituma habaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahishwe Abatutsi barenga miliyoni.
Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Dr Frank Habineza, yavuze ko kuri ubu abanyepolitiki bishimira gukorera mu Rwanda kuko hari demukarasi y’ubwumvikane, aho bose bagira uruhare mu miyoborere y’u Rwanda, bagasangira ubutegetsi nta bwikanyize; dore ko imitwe ya politiki uko ari 11 ihagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse no mu zindi nzego z’ubuyobozi bw’Igihugu.
Avuga kuri kutavuga rumwe na Leta, Dr Frank Habineza ati “Opozisiyo mu Rwanda si ukurwana cyangwa kwangiza ibyo abantu bagezeho biyubaka nyuma y’imyaka 32 tuvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Opozisiyo yacu ni ugutanga ibitekerezo, ni ugushaka ibisubizo ku bibazo bigihari kandi tukabikora tuzirikana ko turi mu Rwanda rwagize amateka ya politiki mabi yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi. Opozisiyo yacu igomba kubaha ibyo abantu bemeranyijweho nk’amahame remezo buri wese agomba kugenderaho no kurinda kuko adufasha gukomera kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Dr Habineza Frank yashimangiye ko bashyigikiye ubuyobozi bw’u Rwanda kandi batazigera bemera ko hari icyasubiza inyuma Igihugu, anasaba abakiri mu buhungiro gutaha, bagafatanya n’abandi kubaka u Rwanda.
Abanyapolitiki bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, bibukwa ni 21 barimo abo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara zitandukanye bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Barimo Landouard Ndasingwa (PL), Charles Kayiranga (PL), Jean de la Croix Rutaremara (PL), Augustin Rwayitare (PL), Aloys Niyoyita (PL), Venantie Kabageni (PL), Andre Kameya (PL), Frederic Nzamurambaho wari Perezida wa PSD akaba na Minisitiri w’Ubuhinzi, Felicien Ngango (PSD), Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD), Faustin Rucogoza (MDR) na Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.
Abandi ni Ngulinzira Boniface, Prof Rumiya Jean Gualbert, Dr Habyarimana Jean Baptiste, Ruzindana Godefroid, Dr Gafaransa Théoneste, Ndagijimana Callixte, Nyagasaza Narcisse, Gisagara Jean Marie Vianney na Rwabukwisi Vincent (Ravi); mu gihe Agathe Uwiringiyimana wari Minisitiri w’intebe ashyinguye mu irimbi ry’Intwari i Remera.
