Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko ikirego cya Ingabire Victoire Umuhoza nta shingiro gifite

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2026, Urukiko rw’Ikirenga rwasomye icyemezo cyarwo, rushimangira ko ingingo ya 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha itanyuranyije n’ibiteganywa na zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga, rutegeka ko ikirego cyatanzwe na Ingabire Victoire Umuhoza nta shingiro gifite.

Ibi bishingiye ku rubanza Ingabire Victoire Umuhoza yarezemo agaragaza ko iyo ngingo inyuranyije n’Itegeko Nshinga kandi ari yo yatumye afungwa, agasaba ko yakurwaho.

Muri uru rubanza hasuzumwe ibibazo bitatu by’ingenzi mu gusesengura neza niba koko iyo ngingo inyuranyije na zimwe mu ngingo z’itegeko Nshinga.

Iyo ngingo ya 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ni yo yashingiweho n’Urukiko Rukuru ruhamagaza Ingabire Victoire Umuhoza, ndetse bimuviramo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ingingo 106 igaragaza ko iyo urukiko rusanze hari impamvu zatuma hakekwa abandi bantu kuba barabaye abafatanyacyaha cyangwa se ari ibyitso by’ukurikiranyweho icyaha, rubahamagaza kugira ngo bagire ibisobanuro batanga muri urwo rubanza.

Ikomeza yerekana ko iyo urukiko rumaze kubaza abahamagawe mu rubanza, rugasanga nta bimenyetso bituma bakekwaho icyaha, rufata icyemezo cyo gukomeza iburanisha batongeye guhamagarwa.

Iyo rusanze ibisobanuro batanze bidahagije kandi urukiko rugasanga hari ibimenyetso bibashinja icyaha, rutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza buhereye ku byagaragajwe mu iburanisha.

Ingabire Victoire Umuhoza yasobanuye ko kuba urukiko ruhamagaza umuntu nk’icyitso cyangwa umufatanyacyaha byerekana ko wa muntu ataba agifatwa nk’umwere.

Urukiko rwagaragaje ko Ubushishanjacyaha ari bwo bugomba gutanga ibimenyetso ntashidikanywaho kandi iyo bitabonetse bigirira inyungu uregwa.

Rwerekanye ko umucamanza, abagenzacyaha n’abashinjacyaha na bo bakwiye kugira imyitwarire ituma uregwa afatwa nk’umwere mu gihe atarahamwa n’icyaha.

Ingabire yavugaga ko iyo ngingo ya 106 inyuranye n’ibiteganywa n’ingingo ya 29 y’itegeko nshinga.

Urukiko ruhamagaza mu iburanisha umuntu waketsweho kuba icyitso cyangwa umufatanyabikorwa.

Urukiko rw’Ikirenga rugaragaza ko uhamagazwa ari umuntu ufite aho ahuriye n’urubanza, rusanga ntaho bibangamiye ihame ryo gufatwa nk’umwere kubera ko kumuhamagaza bitamugira umucyahaha.

Kuba rutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza bishimangira neza ko rya hame ryo gufatwa nk’umwere riba ryubahirijwe.

Ikindi rwagaragaje kandi ni uko kuba Urukiko rwategeka Ubushinjacyaha kugarura uwo muntu ngo aburanishwe, bitavuze ko Ubushinjacyaha buzazana ibimenyetso bimushinja gusa kuko bufite inshingano yo gushaka n’ibimenyetso bishinjura, rugasanga ahubwo byubahirije ihame ryo gufatwa nk’umwere kuko biha uburenganzira bwo kwisobanura ukekwa, ndetse yaba umwere bikagaragarira mu rubanza yavuzwemo.

Urukiko rusanga iyo ngingo itanyuranyije n’ingingo 29 igika cya mbere agace k’Itegeko Nshinga.

Ikibazo cya kabiri kijyanye no gusuzuma niba iyo ngingo idatuma habaho ko urukiko rwivanga mu nshingano z’Ubushinjacyaha, Urukiko rugaragaza ko nubwo inzego z’ubutegetsi zitandukanye hari aho zishobora kunganirana, kuzuzanya no kugenzurana.

Ihame rishingiye ku miterere n’imikorere y’inshingano zazo hatabayeho kwivanga mu mikorere y’urundi rwego ariko zigahurira ku nshingano zo kurengera uburenganzira bw’umuturage.

Urukiko rusanga ubucamanza bwuzuzanya n’ubundi butegetsi mu kubungabunga uburenganzira n’ituze ry’abaturage; bityo kuba ubucamanza bwategeka Ubushinjacyaha biri mu nshingano zabwo bwo kugenzura uburenganzira, umudendezo n’ituze.

Kuba Urukiko rwasanga hari icyaha kitakurikiranwe ntikitabweho byaba atari ugutanga ubutabera buboneye mu gihe Ubushinjacyaha butujuje inshingano zabwo uko bikwiye.

Urukiko rw’Ikirenga rwibukije ko gutegeka Ubushinjacyaha bigamije kubusaba gukora inshingano zabwo, ntirukora iperereza kandi ntirutegeka uko Ubushinjacyaha burikora bityo iyo ngingo ikaba itanyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Ku bijyanye no kumenya ni ba ububasha bw’Urukiko bubangamiye ubw’Ubushinjacyaha bwo gukurikirana cyangwa kudakurikirana umuntu, rukiko rwerekanye ko kuba Urukiko rwategeka Ubushinjacyaha gukora iperereza no kuzana mu rubanza ukekwaho icyaha bitaba ari ukwivanga mu mikorere y’Ubushinjacyaha, ntabwo rububuza ubwigenge kuko rudateganya uko Umushinjacyaha azakoramo iperereza.

Rusanga kuba ibisobanuro byatanzwe n’uwahamagajwe bigaragaza ko ashobora kuba yaragize uruhare mu gukora icyaha, rutegeka ko akorwaho iperereza ngo aburanishwe, rushimangira ko ukwivanga kwaba mu gihe Urukiko ari rwo rwikoreye iperereza.

Rwasobanuye ko ntaho bibangamiye ihame ry’uko Ubushinjacyaha ari bwo busuzuma niba ukekwa akurikiranwa cyangwa adakurikiranwaho icyaha, kuko biri mu bubasha bw’urukiko bwo kugenzura ko ibyo uwo muntu avugwaho bitazagira ingaruka ku rubanza.

Urukiko rw’Ikirenga rusanga ingingo ya 106 yaregewe itanyuranyije n’ingingo 43 n’iya 144; rwemeza ko nta shingiro ikirego cyatanzwe na Ingabire Victoire gifite, runemeza ko iyo ngingo itanyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *