Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC) rwahawe inshingano zo guhagararira akarere ka Afurika y’Iburasirazuba mu muryango mpuzamahanga uhuza inzego zigenga z’itangazamakuru muri Afurika, uzwi ku izina rya Network of Independent Media Councils in Africa (NIMCA).
Iri torwa ryatangajwe ku mugaragaro mu nama mpuzamahanga yiswe Pan-African Media Councils Summit, yabereye i Arusha muri Tanzania kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2025. Ni inama yahurije hamwe ibihugu binyamuryango bya NIMCA kugira ngo biganire ku imiyoborere, amategeko n’iterambere ry’itangazamakuru rishingiye ku bwisanzure n’ubunyamwuga.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Times, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Emmanuel Mugisha, yavuze ko iyi nshingano nshya ari amahirwe akomeye ku Rwanda no ku karere, mu gufasha gushyiraho amategeko atajegajega y’itangazamakuru no kurirengera ubwisanzure.
“Ni intambwe ikomeye mu gushimangira uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere itangazamakuru rikorera ku murongo, cyane cyane mu guhangana n’imbogamizi zituruka ku iterambere ry’ikoranabuhanga. Bizatuma RMC igira uruhare mu kubaka ubushobozi, guharanira ubwisanzure no gusangizanya ubumenyi n’izindi nzego zo ku Mugabane,” yavuze Mugisha.
RMC igomba guhuzwa n’inzego z’itangazamakuru zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), igateza imbere itangwa ry’amakuru yizewe, y’ukuri kandi yujuje ubuziranenge. Ibi bizajyana no gukorana n’inzego zisa na RMC mu bindi bihugu mu rwego rwo gusangira ubunararibonye no guhuza imikorere.
Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko kimwe mu bibazo bikomeye itangazamakuru ryo muri Afurika rihanganye na byo muri iki gihe, ari ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibihuha, ndetse n’iterabwoba rituruka ku mbuga nkoranyambaga zibangamira ubuzima bwite bw’abantu.
Mu myanzuro yafashwe, haragaragajwe ko igisubizo kirambye cyaba kongerera abanyamakuru ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, kugira ngo barusheho gusesengura no kunoza ibyo batangaza.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryagaragaje ko abagera kuri 18% gusa by’abakoresha internet muri Afurika ari bo bafite ubushobozi bwo gusesengura neza amakuru ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ni mu gihe indi nyigo ya World Economic Forum (WEF) yagaragaje ko ibihugu bifite abanyamakuru n’abaturage bafite ubumenyi buhambaye mu itangazamakuru, aribyo bibarizwamo amakuru y’ibihuha ku gipimo gito cyane.
Kuba RMC yatorewe guhagararira Afurika y’Iburasirazuba muri NIMCA ni intambwe ikomeye ku itangazamakuru ryo mu karere, kandi ni amahirwe ku Rwanda mu kugaragaza ubushobozi bwarwo mu miyoborere myiza y’itangazamakuru rishingiye ku mucyo, ubunyamwuga n’ubwisanzure.

