Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 16 Werurwe 2026, Umutoza w’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yatangaje ko yishimiye kugaruka gutoza u Rwanda mu mupira w’amaguru, na cyane ko asanga hari akazi yasize atarangije.
Muri iki kiganiro, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yatangaje ko yizeye impinduka mu Mavubi mu gihe Stephen Constantine azaba ayatoza, aho asanga ari igisubizo cy’ibibazo biri mu Ikipe y’Igihugu.
Shema Fabrice yavuze ko abatoza 688 ari bo basabye akazi ko gutoza Ikipe y’igihugu, ariko bakaba baragombaga gusigarana 20 ba nyuma; bashingiye ku kuba umutoza yaba yarigeze kujyana ikipe mu gikombe cya Afurika, cyangwa ikindi gikombe cyo ku rwego rw’umugabane n’urw’Isi, kuba hari ikipe yahaye umwanya mwiza, kuba yiteguye guhita atangira akazi no kuba yakwakira ibijyanye n’ubushobozi bwa FERWAFA.
Abatoza 20 ni bo bakoze ikizamini cya ‘interview’, hasigara batanu na bo bavuyemo batatu, kugeza hasigaye umwe ari we Stephane Constantine wahawe amasezerano y’imyaka ibiri.
Shema yagize ati “Ndibaza ko yishimiye kuba ari hano uyu munsi. Tuganira ataraza, yarambwiye ngo nasize akazi kamwe katarangiye, ndashaka kukarangiza.”

Ubwo yavugishaga itangazamakuru, Constantine nawe yashimangiye ko afite akazi atarangije, kandi ko anejejwe no kongera gutoza Amavubi, ati “Ndacyafite akazi ntasoje. Nishimiye kugaruka hano.”
Abajijwe ku kuba ikipe y’Igihugu imaze iminsi yitwara nabi, mu cyizere cyinshi yavuze ko azanye ibisubizo by’ibibazo bihari kandi azi ibikenewe.
Ati “Nzabikemura. Ndabizi ko bitoroshye, nzi ko hari ibyo tugomba gukora. Nzi ko icya mbere abakinnyi bakeneye imbaraga zo gukora cyane, kandi bagakorera igihugu. Icyubahiro cya mbere umukinnyi agira ni uguhagararira igihugu cye. Ntituzemera kumanika amaboko, ni uguhatana mpaka.”
Yongeyeho ati “Impinduka zizakorwa nubwo zitoroshye, ntabwo navuga ngo ni munsi umwe, imikino ibiri cyangwa ibindi, ariko kuva ku munsi wa mbere muzabona ikipe itandukanye n’iyo muheruka kubona, ibyo nabibizeza.”

Si ubwa mbere Umwongereza Stephen Constantine w’imyaka 63 agiye gutoza Amavubi, kuko ubwo ayaherukamo hagati ya 2014 na 2015, ari nabwo u Rwanda ruheruka kuza mu myanya myiza ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, kuko yarusize ku mwanya wa 68.
