Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryasimbuje ikipe ya APR BBC, rivuga ko yivanye mu guhagararira u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League igiye kuba ku nshuro ya 6 (BAL 6), iyisimbuza RSSB Tigers BBC; mu gihe hari amakuru avuga ko byaba byatewe n’ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zafatiye bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda.
RSSB Tigers BBC yabonye aya mahirwe nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa y’imbere mu gihugu, aho yegukanye ibikombe bibiri birimo igikombe cy’igihugu (Rwanda Cup) cya 2025 ndetse n’igikombe kiruta ibindi (Super Cup) cya 2026; bigaragaza ko yiteguye neza guhangana mu marushanwa yo ku rwego rw’umugabane wa Afurika.
Mu itangazo FERWABA yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, rivuga ko ifitiye icyizere RSSB Tigers BBC kubera ubushobozi, ubuhanga, kwiyemeza, no kwishimira kwitabira irushanwa rya Basketball riri ku mwanya wa mbere muri Afurika.
FERWABA kandi yiyemeje ko izashyigikira RSSB Tigers BBC mu myiteguro ya BAL igiye kuba ku nshuro ya 6, inashishikariza abafana n’abafatanyabikorwa kuba inyuma y’iyi kipe, kuko izaba ihagarariye igihugu cy’u Rwanda ku mugabane wa Afurika.

Ni mu gihe hari amakuru avuga ko ikipe y’ingabo z’u Rwanda mu mukino wa Basketball (APR BBC), yabaye iya gatatu muri BAL iheruka; yaba yarangiwe kwitabira iri rushanwa ritegurwa na NBA Africa, na cyane ko mu minsi mike ishize, hari bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bafatiwe ibihano na USA, ibashinja uruhare mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Imikino ya kamarampaka (play offs) n’imikino ya nyuma (finals) ya BAL 6 izabera muri BK Arena, i Kigali mu Rwanda ku nshuro ya gatanu; ni nyuma y’amasezerano maremare Basketball Africa League yagiranye n’u Rwanda.
Biteganyijwe ko iyi mikino izatangira tariki 27 Werurwe isozwe ku ya 31 Gicurasi 2026, aho amakipe azatsinda azatsinda azabona itike yo gukina igikombe cya FIBA 2026; ni mu gihe kandi Al Ahli Tripoli BBC yo muri Libya yatwaye irushanwa BAL 5 riheruka itabashije kubona itike yo kwitabira iry’uyu mwaka wa 2026.

