Brig Gen Ronald Rwivanga yarahiriye inshingano nshya zo kuyobora EASF

Brig Gen Ronald Rwivanga yarahiriye inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye, The Eastern Africa Standby Force (EASF), ahererekanya ububasha na Brig Gen (Rtd) Paul Kahuria Njema wo muri Uganda wari umaze imyaka itatu kuri uwo mwanya.

Brig Gen Rwivanga yahawe izi nshingano mu mpera z’umwaka ushize, gusa imirimo ye igomba gutangira muri Gicurasi.

Ku wa Gatatu tariki 20 Gicurasi 2026, yari i Kampala ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo kiri i Mbuya, mu muhango w’ihererekanya bubasha; mu gihe ibiro bye bizaba biherereye i Nairobi muri Kenya.

Umuhango w’ihererekanyabubasha wari uyobowe na Minisitiri w’Ingabo wa Uganda usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Inama y’Abaminisitiri ruyobora EASF, Jacob Marksons Oboth.

Yashimye Brig Gen Njema ucyuye igihe ku ruhare rwe mu kubaka uru rwego rukagira imiyoborere ihamye, kandi rugacunga mu buryo buciye mu mucyo umutungo warwo n’ibindi.

Minisitiri Jacob Marasons Oboth yasabye Brig Gen Rwivanga kubakira ku byari bimaze gukorwa agaharanira ko uru rwego rukomeza kwihaza mu mikoro, kandi rugakomeza kugaragara mu bikorwa binyuranye.

Ni mu gihe Brig Gen Rwivanga yavuze ko mu miyoborere ye, azashyira imbere gukorera mu mucyo n’ubunyamwuga, agaharanira ko habaho imikoranire mu nzego z’uyu muryango n’akarere muri rusange mu kurwanya ibyaha birimo iterabwoba, ibikoresha ikoranabuhanga, ibiza n’ibindi bibangamiye ikiremwamuntu.

Yavuze ko EASF izakomeza gushyigikira ibihugu no kubiba hafi mu bihe bigoranye by’ibiza, imyuzure n’indwara z’ibyorezo.

Ati “Twe nka EASF twiyemeje ko igihe cyose habaye ikibazo cy’ubutabazi cyangwa ibiza, yaba imyuzure, amapfa, imitingito, indwara nka Ebola, cyangwa abantu bavuye mu byabo, uwo mutwe uzahora witeguye gufasha ibihugu biwugize igihe ibyo biza bibaye.”

Brig Gen Rwivanga avuga ko EASF izakomeza kuba hafi y’ibihugu binyamuryango mu bihe bigoye.

Brig Gen Ronald Rwivanga yari asanzwe ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, inshingano yatangiye mu 2020, mu gihe mbere yari Umuhuzabikorwa w’Amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare.

EASF ni umutwe ugizwe n’abasirikare n’abapolisi baturuka mu bihugu 10 byo mu Karere ushobora koherezwa mu gihe kitarenze iminsi 14 guhosha intambara cyangwa kurengera abaturage mu gihe habaye amakimbirane akomeye.

Uyu mutwe watangiye mu 2004, iri mu bice bitatu birimo icy’ingabo, polisi n’abasivili buri gice kigahabwa amahugurwa bijyanye n’uruhare rwacyo mu kubungabunga umutekano.

Ibihugu binyamuryango bya EASF birimo u Rwanda u Burundi, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.

Brig Gen Rwivanga (ibumoso), Minisitiri Oboth (hagati) na Brig Gen (Rtd) Kahuria mu muhango wo guhererekanya ububasha.
Brig Gen Ronald Rwivanga ubwobyarahiriraga inshingano nshya zo kuyobora EASF.
Nyuma y’uyu muhango hafashwe ifoto y’urwibutso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *