Kigali: Abatoza 25 barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2026, ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) i Remera mu Mujyi wa Kigali, hatangiye amasomo ya ‘License A CAF’ azamara amezi atandatu; aho abatsinze bazashyikirizwa impamyabumenyi muri Nzeri uyu mwaka wa 2026.

Ni amasomo yatangijwe na Visi Perezida wa FERWAFA, Richard MUGISHA yitabiriwe n’abatoza 20 b’abagabo n’abagore batanu, baturutse mu makipe atandukanye.

Aya amasomo afite umwihariko kuko ari ku nshuro ya mbere abagore bageze ku rwego rwa ‘License A CAF’ mu mateka y’umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Abatoza 25 batangiye aya masomo barimo; Kirasa Alain, Mbabazi Alain, Frederick Crebiller, Rwaka Claude, Kwizera Jean Pierre, Nshimiyimana Hamdouni, Mbarushimana Shaban, Bazirake Hamimu, Lomami Marcel, Bizumuremyi Radjabu, Umunyana Seraphine, Murekatete Hamida, Ndanguza Theonas, Dushimimana Djamila, Mukashema Consolée, Mukamusonera Théogenie, Dusange Ndagijimana Sasha, Hakizimana Jean Baptiste, Manirakiza Gervais, Rubona Emmanuel, Ndoli Mugisha, Nkotanyi Hitabatuma Ildephonse, Hakizimana Fidèle, Nsengiyumva François, na Nshimiyimana Pierre Canisius.

‘License A CAF’ yaherukaga gutangwa mu Rwanda muri Werurwe 2017; ubwo abatoza 12 ari bo babonye iyi mpamyabumenyi barimo; Mashami Vincent, Cassa Mbungo André, Habimana Sosthène, Nshimiyimana Eric, Seninga Innocent, Justin Bisengimana, Okoko Godefroid , Bizimana Abdu (Bekeni), Rwasamanzi Yves, Kayiranga Baptiste, Mbarushimana Abdu na Bizimungu Ali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *