Uruhare rw’ikoranabuhanga mu guteza imbere amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga mu Rwanda ruri kwibandwaho muri EdTech Monday

Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025, gahunda ya EdTech Monday izagaruka ku ngingo y’ingenzi: uko ikoranabuhanga rifasha guteza imbere amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda. Iki kiganiro gitambuka kuri KT Radio guhera saa kumi n’ebyiri kugeza saa moya z’umugoroba (18h00-19h00), ndetse kigaragara no kuri YouTube ya Kigali Today na kuri Space ya X.

Hazaganirwa ku buryo ikoranabuhanga rishobora gutuma u Rwanda rugera ku ntego z’Icyerekezo 2050, aho ubukungu buzaba bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga. Mu rwego rwo kugera kuri iyi ntego, Leta y’u Rwanda yiyemeje gushora imbaraga mu guteza imbere amasomo ya STEM (Siyansi, Ikoranabuhanga, Ubwubatsi n’Imibare).

Ikiganiro kizibanda ku ruhare rw’inzego zifata ibyemezo mu guteza imbere ishoramari mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu burezi, ndetse hanasesengurwe imiterere y’imfashanyigisho zijyanye n’ikoranabuhanga, zifasha by’umwihariko abana b’abakobwa, cyane cyane abo mu bice by’icyaro, kugira uruhare runini mu masomo ya siyansi n’ikoranabuhanga.

Hari kandi kureberwa hamwe ingero zifatika z’imishinga n’ibikorwa biri guteza imbere imyigire ishingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda no mu bihugu bihana imbibi. Hanaganirwa ku buryo ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye bushobora kwihutisha igerwaho ry’udushya two guteza imbere amasomo ya STEM, no gushakira hamwe ibisubizo ku mbogamizi zikigaragara mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi.

Abatumirwa bazatanga ibitekerezo ku buryo abarimu n’abanyeshuri bafashwa kugira ubumenyi n’ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga mu masomo yabo ya siyansi n’ikoranabuhanga. Hazanasobanurwa gahunda zitandukanye u Rwanda rwatangije zigamije kuzamura ireme ry’uburezi rishingiye kuri siyansi n’ikoranabuhanga.

EdTech Monday ni gahunda ngarukakwezi, iterwa inkunga na Mastercard Foundation ku bufatanye n’Urwego rushinzwe ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera, Rwanda ICT Chamber, igamije guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye ku burezi.

J. christian IHIRWE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *