Kigali: Abaturage bacakiye umugororwa wageregeje gutorokera mu bwiherero!

Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CSP Sengabo Hillary Emmanuel, yatangaje ko hari umugororwa wagerageje gucika abacungagereza ku Rukiko rwisumbuye rw’i Nyamirambo, gusa yaje gufatwa n’abaturage.

Ibi CSP Sengabo yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2026, mu kiganiro yagiranye na BTN TV, aho yavuze ko uyu mugororwa utigeze utangazwa imyirondoro yagerageje gucika abacungagereza anyuze mu bwiherero.

CSP Sengabo yagaragaje ko ibyo byabaye ubwo umucungagereza yari ajyanye abagororwa mu bwiherero, gusa umwe muri bo yahise avamo asimbuka ubwo bwiherero ahita atoroka uwari umurinze.

Yavuze ko nyuma yo gucika uwo mucungagereza yitabaje inzego za Polisi zafatanyije n’abaturage mu gufata uyu mugororwa.

Ati “Nyuma yo gucika uwo mucungagereza yitabaje inzego za Polisi zari ziri aho hafi ndetse n’abaturage, bose bakorera hamwe baramugarura.”

CSP Sengabo yavuze ko icyo gikorwa cyo gufata uyu mugororwa cyagenze neza kuko nta muntu wigeze agiriramo ikibazo cyangwa ngo ahakomerekere.

CSP Sengabo yemeje aya makuru anavuga ko igikorwa cyo gufata uwo mugororwa cyagenze neza.

Yaburiye bamwe mu bagororwa bagifite imyumvire yo kumva ko bashobora gutoroka inzego z’ubutabera, ababwira ko iyo utorotse bikuviramo ingaruka zikomeye.

Ati “Ntabwo ari byiza gufata icyemezo cyo gutoroka ubutabera kuko biba bishoboka ko wanagabanyirizwa ibihano, rero iyo ubikoze biba nko kwishinja icyaha, kongera ibihano, kandi bihamya ko wabikoze.”

Ni mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), rwatangaje ko mu 2025 abagororwa umunani batorotse amagororero yo hirya no hino mu gihugu, ariko batandatu muri bo barafatwa bongera gufungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *