Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Murambi, Akarere ka Gatsibo yabonye itike yo gukina imikino ya ½ mu irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2026, nyuma yo gutera mpaga ikipe y’Umurenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera yari yayitsinze muri ¼ ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi agira icyo asaba uw’Umurenge wa Tabagwe bazahura.
Umurenge wa Murambi wari wageze ku rwego rw’Intara uteye mpaga ikipe y’Umurenge wa Kabarore nayo yo mu Karere ka Gatsibo, uba ari nawo uhagararira aka Karere; ni nyuma y’aho Kabarore yakinishije abakinnyi batemerewe gukina iri rushanwa kuko babaga bafite ‘licence’ zo gukina mu cyiciro by’ababigize umwuga; basezerera Murambi kuri penaliti.
Murambi yaje gutanga ikirego ko Kabarore yikinishije uwitwa Rwigema Willy ukina mu cyiciro cya kabiri muri Ejo Heza FC; uyu akaba yarakinnye mu mazina ye, birangira Kabarore ivuyemo, Murambi ikomeza mu cyiciro gikurikiyeho cyo guhagararira Akarere ka Gatsibo aho yagombaga gukina n’Umurenge wa Ruhuha wo mu Karere ka Bugesera.
Ku wa Mbere tariki 02 Werurwe 2026, ikipe y’Umurenge wa Murambi yari yabukereye iherekejwe n’abafana benshi, yerekeza kuri Sitade ya Bugesera aho yagombaga gucakirana n’iy’Umurenge wa Ruhuha; gusa ntibyayigendekera neza kuko Ruhuha yayitsinze ibitego bibiri ku busa; ariko ku kibuga hatangira kuvugwa amakuru ko hari abakinnyi bagera kuri batandatu bose bakina mu cyiciro cya kabiri bakiniye Ruhuha, bo mu makipe nka Vision FC, Motard FC na UR FC zo mu cyiciro cya kabiri, kandi batabyemerewe.

Ntibyahereye aho, kuko Umurenge wa Murambi wongeye gutanga ikirego, birangira muri ba bakinnyi batandatu hatanzwe ibimenyetso by’abakinnyi babiri bakiniye Umurenge wa Ruhuha, aribo Hategekimana Jacques na Hadji Mustapha bakina muri shampiyona y’u Rwanda mu cyiciro cya kabiri; aho bakinnye bakinira mu mazina y’abandi; birangira Ruhuha nayo isigaye ityo.

Mu kiganiro kigufi ku murongo wa telefoni, Umunyamabanga Nshingwanikorwa w’Umurenge wa Murambi, Bwana Ndayisenga Jean Claude yagiranye na Umusarenews.com, yahamije aya makuru, anagira icyo asaba mugenzi we wa Tabagwe bazakina muri ½.
Gitifu Ndayisenga ati “Nibyo koko yaba ari Kabarore na Ruhuha bakinishije abakinnyi batemerewe, basanzwe bakina muri shampiyona y’u Rwanda. Twarabimenye tugaragaza ibimenyetso, turarenganurwa haba ari kuri Kabarore yari yadutsinze kuri penaliti ndetse no kuri Ruhuha yadutsinze ibitego bibiri ku busa.”
Yongeyeho ati “Ndasaba mugenzi wanjye wa Tabagwe kuzakinisha abakinnyi bemerewe gukina iyi mikino, kuko ikiba kigamijwe ari uko abaturage bacu bakora siporo bakishimira imiyoborere myiza dukesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; kandi nizeye ko abazaza kureba uyu mukino bazareba umukino mwiza; nanahamagarira abaturage bacu ba Murambi n’ab’Akarere ka Gatsibo muri rusange gukomeza kutuba hafi, baza kudufana kugira ngo dukomeze kwitwara neza mu byiciro bikurikiyeho.”
Biteganijwe ko umukino wa ½ mu mupira w’amaguru ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, uzahuza Umurenge wa Murambi wo mu Karere ka Gatsibo n’uwa Tabagwe wo mu Karere ka Nyagatare, uzabera kuri Sitade ya Nyagatare izwi ku izina rya ‘Gologota’, ku wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2026; guhera Saa cyenda z’amanywa (3PM), mu gihe undi mukino wa ½ uzahuza Umurenge wa Gishari wo mu Karere ka Rwamagana n’uwa Kigarama mu Karere ka Kirehe.


