Haruna Niyonzima wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda no hanze yarwo, yateye utwatsi amakuru y’uko yamaze gusezera gukina umupira w’amaguru nk’uko byari byatangajwe na bimwe mu binyamakuru; avuga ko igihe kitaragera.
Ni nyuma y’aho ikinyamakuru The New Times cyari cyatangaje ko uyu mukinnyi wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yasezeye gukina umupira w’amaguru burundu.
Haruna wari warasezeye mu Mavubi, iki kinyamakuru cyanditse ko yagitangarije ko yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, aho ngo mu minsi ya vuba bazategura umukino wo kubishyira ku mugaragaro.
Iki kinyamakuru cyanditse kandi ko Haruna yanamaze kuvugana na FERWAFA kuri uwo mukino kandi bizeye neza ko bizakunda, kandi ko ari umwanya uzaba ari mwiza ku bafana n’abakinnyi atabwiye ko yasezeye.
Cyakomeje kivuga ko Haruna yagize ati “Nakoze byinshi nari nshoboye mu mupira w’amaguru, ubu ni umwanya wo kureba ibindi bimpa amahirwe. Ndacyafite imbaraga zo gukina, ariko ni byiza ko nshyira imbaraga ku masomo yanjye natangiye yo gutoza.”

Ni mu gihe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Haruna Niyonzima yahakanye aya makuru aho yavuze ko atarasezera, wenda bizaba vuba cyangwa kera.
Ati “Ntabwo ari ukuri sinasezeye ku mukino mwiza (nk’umukinnyi). Umunsi umwe nzabikora… Wenda ni vuba cyangwa nyuma, ni inde ubizi? Ariko igihe ntikiragera, si nonaha.”
Haruna Niyonzima akaba amaze igihe nta kipe afite aho aheruka mu ikipe ya AS Kigali mu mwaka w’imikino wa 2024-25, muri iyi minsi akaba ahugiye mu bijyanye n’amasomo y’ubutoza aho afite impamyabushobozi y’ubutoza yo ku rwego rwa C yabonye muri 2019, itangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

Niyinzoma Haruna wakiniye amakipe ya Etincelles, Rayon Sports, APR na AS Kigali mu Rwanda, yanakiniye amakipe ya Younger Africans na Simba SC muri Tanzaniya ndetse na Al Ta’awon muri Libya; ni mu gihe kandi ari mu batoza 13 batsindiye kuzajya kongera ubumenyi mu gihugu cya Espagne ku mugabane w’u Burayi, akaba ari ku bufatanye bw’u Rwanda n’ikipe ya Atletico Madrid; binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda impande zombi zisanzwe zifitanye.

